Mu cyemezo cy’amateka, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo yarekuye Abanyamerika batatu bari bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Nk'uko tubikesha BBC abo banyamerika ni Marcel Malanga Malu, Tyler Thompson, na Zalman-Polun Benjamin Reuben. Bakatiwe igihano cy'urupfu mu kwezi kwa Nzeri 2024, nyuma yo kuburana ku byaha by’ubugambanyi.
Perezida Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kubarekura nyuma y'icyifuzo cy’umushinjacyaha n’umuyobozi w’ubutabera, basaba imbabazi kuri aba bagabo. Icyemezo cyo kubarekura cyateje impaka muri bamwe mu baturage, ariko Perezida Tshisekedi yavuze ko ari ingamba zo kuzamura umubano mwiza n’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba Banyamerika bashinjwa kugaba igitero ku ngoro ya Perezida Tshisekedi no ku rugo rwa Vital Kamerhe, umukuru w’Inteko Ishingamategeko ya DRC, ku itariki ya 19 Gicurasi 2024. Tyler Thompson na Marcel Malanga bamenyekanye cyane muri Amerika nk’incuti magara, bahuriye mu bikorwa by’ubugambanyi nyuma yo gukurikira amabwiriza ya se wa Marcel, Christian Malanga, wari umwe mu bayobozi b’uwo mugambi.
Mu gihe abenshi mu bafashwe bari bafungiye muri gereza za Kinshasa, hari impungenge ku bijyanye n’uburyo bazakomeza ibihano byabo, kuko U DRC n’Amerika nta masezerano bafitanye yo guhererekanya abashakishwa n’ubutabera. Abacamanza bo muri DRC bagaragaje ko igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 20 kidashyirwa mu bikorwa, aho abakatiwe igihano cy'urupfu bakomeza gufungwa burundu.
Iki cyemezo cya Perezida Tshisekedi kigaragaje ubushake bwo gukomeza imikoranire n’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’umuhate wa DRC mu guharanira amahoro no kurushaho gukomeza umubano mwiza n’ibindi bihugu biyishyigicyiye muri ibi bihe ihanganye na M23.
TANGA IGITECYEREZO