RFL
Kigali

Umuyobozi wa Grammy Awards, Marlon Fuentes yatangaje ko bagiye gukorana na Diamond

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/03/2020 20:10
0


Marlon Fuentes umuyobozi wa kompanyi itanga ibihembo bikomeye mu muziki ku Isi bya Grammy Awards, yagaragaje amarangamutima ye ku muhanzi Diamond nyuma y'uko asuye ibiro bikuru byayo, atangaza ko bagiye gukorana nawe.



Aya marangamutima Marlon Fuentes yayagaragaje nyuma y'uko Diamond uri gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi, akoreye igitaramo gikomeye ahitwa The Fonda Theatre muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma agasura ibiro bikuru bya Grammy Awards biherereye muri iyi Leta.

Marlon Fuentes yasezeranije Diamond ko agiye kwifashishwa n’iyi kompanyi mu kumenyekanisha umuziki n’umuco wo muri Afrika y’Uburasirazuba. Ku rukuta rw’uyu muyobozi rwa instagram yagaragaje ko yishimiye akazi Diamond akora.

Yavuze ko anyurwa n’ibyishimo Diamond atanga iyo ari ku rubyiniro. Yanditse agira ati”Azihuza na @recordingacademy vuba nk'uhagarariye ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki n’umuco uyu munsi n’ejo’’. Yakomeje avuga ko yishimiye igitaramo cy’amateka Diamond yakoreye muri Amerika agashimisha imbaga y'abantu bitabiriye igitaramo cye. 

Ku rundi ruhande ibyishimo Diamond aherutse kugaragaza ari kumwe na producer Swizz Beatz n’umugore we Alicia Keys bari muri studio bishobora kugira umushinga ukomeye bibyara n’ubwo nta makuru ahagije yabyo arajya hanze. Ibi kandi byagarutsweho na Marlon Fuentes wavuze ko yishimiye kuba Diamond yarahuye na Swizz Beatz ndetse n’umugore we Alicia Keys.


Kuri Twitter naho yagaragaje ko yishimiye igitaramo Diamond yakoze


Diamond yafashe amafoto y'urwibutso nyuma yo gusura ibiro bya Grammy Awards muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND