Kigali

Siti True Karigombe na Safi Madiba mu ndirimbo nshya baririmbye ku musore wabuze ubushobozi bwo gusura umukunzi -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2020 17:08
1


Umuraperi Siti Karigombe ukunze kuvanga injyana ya Hip Hop na Gakondo, yasohoye indirimbo nshya “Umunyerezo” yakoranye n’umuhanzi Safi Madiba.



Munyurangabo Steven [Siti True Karigombe], ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo aho yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na Rap y’ibyivugo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2020 nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka yise “Umunyerezo” yakoranye na Safi Madiba. Ifite iminota itatu n’amasegonda 51 yatunganyijwe na Producer Trackslayer mu buryo bw’amajwi (Audio).

Mu kiganiro na INYARWANDA, Siti True Karigombe yavuze ko mu bihe bitandukanye yahuriye na Safi Madiba mu bitaramo no mu birori bitandukanye bemeranya gukorana indirimbo bahuriza kuririmba ku byiyumviro by’umusore wabuze ubushobozi bwo gusura umukunzi we.

Bombi babanje gutekereza kwita iyi ndirimbo "Amakuta [Amafaranga]" basanga atari izina ryahita ryumvikana mu bafana bahitamo kuyita "Umunyerezo".

Baririmbye ku musore wakuranye n’umukobwa w’ubwiza mu cyaro. Igihe kimwe akabona ubushobozi akajya gutura mu Mujyi, ubuzima bugahinduka akaba mwiza kurushaho gusa agakomeza kuvugana n’uyu musore.

Uyu musore ahora yibaza uko umukunzi we amerewe, urukumbuzi rukamuzonga akabura uko ajya kumusura bitewe no kubura amafaranga. Ahora yibaza niba umukunzi we atarabonye undi musore bacudika.

Karigombe wari uherutse gusohora indirimbo "Urudashoboka" akunze gufasha mu buryo bwa ‘back up’ umuraperi Riderman.

Yaririmbye mu bitaramo bikomeye nka European street fair, East African Party 2020, MTN izihirwe n’ibindi.

Uyu muraperi azwi cyane mu ndirimbo "Kigali party", "Muduhe inzira", "Sandara" n’izindi nyinshi.

Siti True Karigombe yakoranye indirimbo na Safi Madiba bise "Umunyerezo"



Siti True Karigombe akunze kuvanga injyana ya Hip Hop na Gakondo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUNYEREZO' YA SITI TRUE KARIGOMBE NA SAFI MADIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutuyimana Alphonse5 years ago
    turamushyigikiye nakomerezaho bizatuma agera ikirenge mucyabakurube murakoze.turikumwe kuva gahembe nyamata



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND