RFL
Kigali

Diamond uzakorera igitaramo ejo mu ntara akomokamo, kumwakira nabyo ubwabyo byabaye igitaramo-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/12/2019 20:39
0


Ubwo Diamond yageraga mu mujyi wa Kigoma mu ntara akomokamo yakiriwe mu birori bisa n’igitaramo gikomeye byitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi ku buryo wakwibazo uko abazitabira igitaramo azakora ejo bazaba bangana.



Gariyamoshi ni yo yamuvanye i Dar Es Salaam imugeza i Kigoma ari naho akomoka aherekejwe n’abahanzi batandukanye. Yeretswe urukundo n’abakunzi be ibihumbi n’ibihumbi yagiye asanga ku muhanda wa gariyamoshi. Aba barimo urubyiruko rutabarika, n’abakuze bamweretse ko bishimiye ibyo amaze gukora mu myaka 10 ishize amenyekanisha agace bakomokamo hirya no hino ku isi.

Ubenshi muri uru rubyiruko bari bafite ibyapa biriho amafoto ye cyangwa amazina ye n’aho abakuze bo bari bambaye imyambaro gakondo yo muri aka gace akomokamo. Ni nayo bahisemo kumwambika bamuha icyubahiro nk’ugarutse ku ivuko nyuma y'imyaka itandatu. Yuriye mu nzu abava muri gariyamoshi bahitiramo maze ashimisha abafana mu ndirimbo ye iri kubica hirya no hino yitwa “Baba Lao”.

Ejo tariki 31 Ukuboza 2019 ni bwo Diamond azakora igitaramo gikomeye yishimira imyaka 10 amaze mu muziki, kizabera kuri sitade yitwa “Lake Tanganyika”. Mu minsi ishize aherutse gushimira abamufashije mu rugendo rwa muzika amazemo imyaka 10, barimo Chibu Dangote, gafotozi we Kifesi, uwahoze ari umurinzi we Mwarabu Fighter, Q-Boy Msafi umwambika, Papa Misifa wamubereye umurinzi igihe ntawe yari afite na Bob Junior umutunganyiriza indirimbo.

Yaherekejwe n’ikipe y’abantu benshi barimo umugore we Tanasha Donna, Esma Platnumz, Queen Darleen, Amber Lulu, Hadija Kopa, Dulla Makabila, Dudu Baya, Baba Levo, Rayvanny, Lava Lava, Nyando Tozy, TID, Jonijoo, Karen, Mzee wa Bwax, Young Lunya, Papa Misifa, Mwarabi Fighter, Noel, Aristote, Q Boy, Wolper, Linex Mjeda Bob Juniorn’abandi. Ni we muhanzi Nyafrika ufite abamukurikira kuri YouTube channel bagera kuri miliyoni 2.

REBA UKO BYARI BYIFASHE AGEZE IWABO KIGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND