Umuhanzi Rugamba Yverry uzwi mu muziki ku izina rya Yverry yeruye ashinja umuhanzikazi Alyn Sano kumwiba indirimbo “Naremewe wowe” abifashijwemo na musaza we w’umu-Producer ubarizwa i Nyamata mu karere ka Bugesera.
Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2019 Yverry yashyize kuri shene ye ya Youtube ‘Video lyrics’ y’indirimbo “Naremewe wowe”. Irasa neza n’indirimbo“Naremewe wowe” umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye kuwa 31 Mutarama 2018.
Icyo bitandukaniyeho n’ibicurangisho byifashishijwe muri izi ndirimbo zombi no kuba Alyn Sano yarakoreye amashusho iyo yasohoye mu gihe iyo Yverry yasohoye ari ‘Video’ iherekejwe n’amagambo agaragaza ibyo abaririmba.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Yverry yatangaje ko muri Werurwe 2017 yari afite indirimbo yise “Naremewe wowe” yakoreye kwa Musaza wa Alyn Sano [Atibuka neza] ariko ntiyishimira ireme ryayo.
Yumvaga atanyuzwe n’uburyo ikozemo ari nayo mpamvu yahisemo gutekereza abandi ba-Producer babiri bakorana kugira ngo indirimbo inoge neza nk’uko yabyifuzaga.
Yatekereje gukorana na Producer Bob ndetse na Pastor P atanga agera kuri 500,000 Frw. Uyu mushinga w’indirimbo ariko wari ugifitwe mu mashini na Musaza wa Alyn Sano icyo gihe wahise yimukira i Nyamata akajya asaba Yverry kumusangayo kugira ngo bawunoze neza.
Ni mu gihe Yverry we yari yatangiye gushaka uko yafatira amashusho iyi ndirimbo kuko yari yamaze gukorwa nk'uko yabyifuzaga. Muri Mutarama 2018, Alyn Sano yasohoye indirimbo “Naremewe wowe”, Yverry avuga ko amagambo ayigize ari aye ndetse ko n’ibicurangisho biyigize ari we wari watanze igitekerezo cy’uko yakorwa.
Yverry ngo yavuganye kuri telefoni na Alyn Sano amubwira ko indirimbo yasohoye ari iye hanyuma Alyn Sano we atangira gushaka ibyangombwa byayo. Yverry yabigenzemo gacye kuko yabonaga byaga mu itangazamakuru kandi akabona hari byinshi byakwangiza.
Ntiyibuka neza niba yarigeze aganira na musaza wa Alyn Sano ku cyatumye amutangira indirimbo ariko ngo Alyn Sano yabanje kumubwira ko indirimbo ari iye akandi kanya amubwira ko yayiguze atari azi neza ko ari iye.
Yavuze ko iki kibazo banakigejeje mu bashinzwe uburenganzira bw’abahanzi n’aba-Producer banzura ko buri wese agira uruhare kuri iyi ndirimbo “Naremewe wowe” ari nayo mpamvu yahisemo kuyisohora ubu.
Avuga ko nawe yatekereje gushyira hanze iyi ndirimbo ariko kandi abona ntacyo we na Alyn Sano yabamarira. Ati “Nawe ibaze kugira ngo isohoke ubu ng’ubu.
“Hajemo n'iriya yindi imaze umwaka mpita mbona kubishyirira ku isoko icyarimwe naba ngiye kujya mu ntambara zitari bugire icyo zimarira. N’iyo ndirimbo ntigire icyo imarira n’uwo wundi wayifashe ntigire icyo imumarira.”
Uyu muhanzi avuga ko kuba indirimbo “Naremewe wowe” yaratwawe na Alyn Sano byanatumye akora huti huti indirimbo ‘Umutima” kugira ngo aticisha irungu abafana be. Indirimbo “Umutima” yayisohoye, kuwa 14 Nyakanga 2019.
Ati “Yagombaga kuba imaze umwaka isohotse ariko urumva hiyongereho undi mwaka…N’agahinda kenshi no kubabara cyane cyane nko ku muhanzi indirimbo n’icyo kintu kiba kimutunze rero umuntu uzana imikino ku mushinga w’umuntu aba nyine akoze ahantu atagombaga gukora,”
Alyn Sano avuga ko afite uburenganzira busesuye ku ndirimbo "Naremewe wowe" yasohoye muri Murarama 2018
Indirimbo ya Alyn Sano isohoka yasabye Imana gukomeza umutima we kugira ngo abyitwaremo neza. Ngo ntiyigeze yishyuza amafaranga Alyn Sano [Ntibari baziranye] na musaza we kuko yabonaga batayabona.
Alyn Sano yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo “Naremewe wowe” ari iye kandi ko anayifiteho uburenganzira. Ati “Ukuri ni uko yasohoye indirimbo yanjye…kandi biri buze kumugwa nabi…Ibyo bintu byose ndumva ntashaka kubisubiramo, Oya!
Yungamo ati “Igituma ntashaka kubivuga ni uko izo ‘process’ zose ntazitayeho ahubwo icyo nitayeho ari indirimbo yanjye. Ikindi kandi nta muntu n’umwe utazi ko iyi ndirimbo ari iyanjye [Akubita agatwenge]. Igisubizo nguhaye ni uko indirimbo ari iyanjye. Ibyo bizamugaruka nabi cyane kuko na Leta irabizi ko indirimbo ari iyanjye.”
Alyn Sano yavuze ko adashaka guterana amagambo na Yverry na cyane ko indirimbo ze zose yasohoye zimwanditseho mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB). Uyu muhanzikazi anavuga ko afite inyandiko igaragaza ko indirimbo “Naremewe wowe” ari iye bwite.
Yavuze ko nta kibazo bimuteye kuba Yverry yasohoye indirimbo “Naremewe wowe” ihuje buri kimwe cyose n’ibyo yaririmbye, ngo yishimiye kuba afite musaza we ushobora gukora ‘cover’ y’indirimbo ye. Ati “Ntacyo navugana nawe ahubwo yakoze kunkorera ‘cover’ binyeretse ko mfite musaza wanjye mukuru umfana.”
Yverry yavuze uko Alyn Sano yamwibye indirimbo "Naremewe wowe"
YVERRY YASOHOYE INDIRIMBO "NAREMEWE WOWE" YASHINJE ALYN SANO KUMWIBA
REBA HANO INDIRIMBO 'NAREMEWE WOWE' YA ALYN SANO
IKIGANIRO NA YVERRY AVUGA UKO ALYN SANO YAMWIBYE INDIRIMBO 'NAREMEWE WOWE'
TANGA IGITECYEREZO