RFL
Kigali

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo yo kwishimira umusanzu wa Kiliziya mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2019 0:12
1


Umuhanzi Kizito Mihigo umenyerewe mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika no mu butumwa bw’amahoro n’ubwiyunge, yasohoye indirimbo nshya yise “Amahoro y’Imana” yakubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ko ikomeje gufasha abanyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize.



Ni indirimbo ifite iminota 10 n’amasegonda atandatu, igizwe n’injyana ebyiri zitandukanye, iya classique n’iy’Ikinyarwanda.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yabwiye INYARWANDA ko interuro yifuza ko abantu bazirikana cyane ari igira iti “Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana”. Ni amagambo aboneka mu ivanjiri ya Matayo umutwe wa 5 umurongo wa 24.

Mu ndirimbo “Amahoro y’Imana” kandi, uyu muhanzi aririmba ko umurimo wa Kiliziya Gatorika wo kwigisha urukundo rwa kivandimwe, wabaye umusanzu mwiza muri uru rugendo.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri The Sounds Studio ya Producer Bob, naho amashusho atunganywa na Producer Faith Fefe.

Iyi ndirimbo ya Kizito ije ikurikira “Sugira Usagambe Rwanda” nayo Kizito Mihigo yagizemo uruhare ubwo yayisubiragamo afatanije na Ngabonziza Augustin wayihimbye mu myaka ya 1980.

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nshya yise 'Amahoro y'Imana'


KIZITO MIHIGO YASOHOYE INDIRIMBO NSHYA YA GIKIRISITU YISE 'AMAHORO Y'IMANA"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • P4 years ago
    Kbs Ari very talented





Inyarwanda BACKGROUND