Ntabwo bikorerwa ubusa kuba ubona inganda cyangwa se n'abandi bakora ibintu dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi, ngo bihabwe amabara atandukanye. Bivuze ko amabara atandukanye ahabwa: imyenda, inkweto, telephone, amasakoshi, n'ibindi bitandukanye, uretse kuba biba bifite uruhare mu gukurura abakiriya, bigira ni icyo bisobanuye.
Gusa icyagaragaye ni uko
abenshi mu bakunda amabara/ibara runaka, ntabwo babasha gusobanura neza impamvu
zaba zibatera kuyakunda. Abenshi, nubabaza bazakubwira ko barikunda. Gusa,
abashakashatsi muri iki gice, nabo bagaragaza ko nta mpamvu zihariye zihari
zivuga ku gukunda ibara runaka. Bigaragazwa ko abantu bashobora gukunda
amabara atandukanye bitewe n'imyaka, igitsina ndetse n'umuco wabo.
Ubwo, bitewe n’umuco w’ahantu
cyangwa se w’abantu, uzasanga bahitamo ibara rikwiye gukoreshwa mu bintu
runaka. Kimwe n’uko uzumva nk’igitsina gabo kivuga ko hari amabara yagenewe
igitsinagore! N’igitsina gore kikaba cyavuga kimwe nabo.
Urugero: Hari aho usanga
umudamu yambaye ikanzu nziza yera y'ubukwe, ukibaza niba yayambaye kubera ko
yakurikiye ibara ryera cyangwa ari uko agiye gushyingirwa? Kimwe n’aho
uzasanga ibara ry’imyenda ryirabura, ryambarwa mu bihe by’akababaro; hari
uwitabye Imana.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka
ku mabara amwe n'amwe, ndetse n’icyo abahanga bagaragaza ko ashobora kuba
avuze ku bitekerezo, imyitwarire, ndetse n’ ibyiyumviro.
UMUTUKU
Iri ni ibara bivugwa ko rigaragaza ukuburira, Urukundo, imyitwarire yiganjemo ubugome, ndetse n’uburakari buhambaye cyane.
Ubusanzwe ibara ry’umutuku
rikoreshwa mu kuburira, nko ku matara yo mu muhanda, aho bahagarika ibinyabiziga
bakoresheje ibara ritukura, ahantu hadakwiye kugerwa n’abantu kuko bitemewe,
ndetse n’ibindi. Bigaragazwa ko kandi iri bara iyo umuntu aribonye ryongera metabolism ndetse n’umuvuduko w’amaraso, mu gihe uba witegura ngo ukore ibikurikira (bisabwa/bitegekwa n’ibiri
muri iri bara).
UMUHONDO
Iri ni ibara ryigaragaza cyane ku jisho. Rijyana n'ibitekerezo nka: imbaraga, ubwoba, icyubahiro, ndetse n'ibindi. Iri bara ry'umuhondo kandi, riranga ibyishimo, ubucuti/ubuvandimwe, ndetse rigaragaza itsinzi. Uzareba akenshi mu irushanwa ry'amagare mu Rwanda, uwatsinze nk’agace muri iryo rushanwa, yambikwa umwenda w'umuhondo.
Ibindi iri bara riranga, ni
ukuburira, nk'aho rikoreshwa mu matara yo mu muhanda, imodoka zitwara
abanyeshuli, ndetse n'ahandi. Umuhondo kandi, ushobora kuranga ubugwari ndetse
n'uburwayi.
ICYATSI
Ibara risobanuye ubuzima. Impamvu, ni uko mu bintu byinshi bikomeza gutuma umuntu abaho, n’ibifite iri bara bibigiramo uruhare rukomeye cyane. Kuri ubu, uzumva n'ibihugu bimwe, cyangwa se imijyi nka Kigali ihemberwa kuba yiganjemo ibara ry'icyatsi; mbega, harimo ubusitani bwinshi kandi bwiza. Icyatsi rero, gisobanura ubuzima, kugirira impuhwe abandi, gufasha, umurava ndetse no kwakira ibintu uko bije.
Ibindi impuguke zigaragaza ni uko iri bara rigaragaza uburumbuke/umusaruro, ubuzima, n'ibindi. Byongeye kandi, iri bara rigaragaza ubukungu n'iterambere, ndetse binagaragazwa ko iri
bara ry'icyatsi ritanga n'umutuzo muri bya bihe umuntu aba yumva afite
'stress'. Uzarebe, abantu benshi bakunze kubona ituze bagiye nk’ahantu mu
ubusitani, akirebera ubwiza buhatatse bwiganjemo icyatsi.
Uretse ibyo byavuzwe haruguru
bisa nk' aho ari byiza gusa, rishobora no kuranga izindi ntekerezo cyangwa se
imyitwarire itari myiza. Twavugamo: ubugugu, kutagira umunezero (kwigunga;
apathy), ndetse no kutagira imbaraga bitewe n' umunaniro.
UMUKARA
Twabivuzeho haruguru ko bitewe n'umuco, igitsina cyangwa se imyaka, byose bigira uruhura mu guhitamo ibara runaka. Hari imico imwe n'imwe uzasanga abantu bafata iri bara ryirabura nk'ikimenyetso cy'ubwoba, urupfu, ikitazwi/ikidasobanutse, ndetse n'imyuka mibi.
Ntabwo tuguteye ubwoba ngo
utinye umuntu waba uhitamo kwambara cyangwa se gukoresha ibintu bifite ibara
ryirabura. Byongeye kandi, iri bara rigaragaza: ukwihagararaho, ukwigenga ndetse n'ibindi. Byihariye kandi, rigaragaza agahinda.
UMWERU
Ikinyuranyo cy' ibara ryirabura, ibara ryera (umweru). Iri, ni ibara ryiranga cyane aho ryaba riri hose. Akenshi, rigaragaza umucyo, no gusa neza. Ahantu uzasanga hatatswe n'ibintu byera, ku buryo uramutse uhataye nk'agatonyanga k'umuti w'ikaramu byakigaragaza cyane, uravuga uti aha hantu haracyeye pe. Yego ni koko haracyeye.
Uretse kuba iri bara rigaragaza
kuba ikintu kitavangiye (pure), rishobora no kujyana n’ibindi nko guhebuza, gusa neza, ubwiza, umutekano, ukwizera, n’ibindi. Ni mu gihe kandi ibara ry’umweru rishobora no kuranga ibindi bigaragara ko atari byiza nko; kuba wenyine, ndetse no kumva uri wenyine, mbega nta kikuzuza.
UBURURU
Icyizera, umutekano, akababaro, n’ ibindi, ni ibiranga ibara ry’ ubururu. Iri, ni ibara rikunze kugaragara ku mpera z’ ikirere, aho amaso ya mantu abasha kugera (iyo kitanduye).
Ibindi bijyana n’ iri bara ry’ ubururu, twavugamo: umutuzo, ubwitonzi. Nanone kandi, ubururu bugaragaza ko nta ‘stress’ ziriho. Rero, amenshi muri aya mabara afite ibintu agenda ahuriraho, n’ubwo utahamya ko ari ijana ku rindi. Ntibyashoboka ko haburamo iryo ukunda, ese iryo bara uriziho ibingana bite?
Src: thoughtco.com
researchgate.net, exploringyourmind.com
Umwanditsi:
Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO