RFL
Kigali

SKOL yateguye ibitaramo bya #LiveLaughLager bigiye gutangirira muri ‘Le Poet’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2019 15:38
1


Mu byumweru bishize uruganda rwa SKol biciye ku nzoga yarwo Skol Lager rwatarangije gahunda ya #LiveLaughLager ku bufatanye n'abanyarwenya bo mu Rwanda bari mu itsinda rya Comedy Knights.



Iyi gahunda igamije gufasha abantu kwinywera inzoga ya Skol Lager baruhuka kandi banaseka ndetse bakanasabana n'inshuti zabo.

Mu gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, ushinzwe kumenyekanisha inzoga ya Skol Lager Emelienne Benurugo yavuze ko abanyarwenya ba Comedy Knights bazazenguruka utubari dutandukanye two muri Kigali basetsa abakunzi b'iyi nzoga imara icyaka.

Ibirori biratashye! Kuri uyu wa 13 Nzeri 2019 abanyarwenya bakunzwe muri Kigali bazatangirira mu kabari ka Le Poet gaherereye mu i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali guhera i saa moya z'umugoroba.

Iki ni kimwe mu bitaramo byinshi bizabera mu tubari dutandukanye mu rwego rwo gufasha abakunzi ba Skol Lager kuruhuka no kwisekera binywera ikinyobwa cy'uburyohe buhebuje kandi kitarimo isukari yangiza ubuzima.

Andi makuru ku bitaramo bikurikira azajya aboneka ku mbuga nkoranyamba ari zo  @SkolLager kuri facebook na Skol_Lager kuriInstagram.

Abanyarwenya barimo Clapton Kibonke, Joshua, Babou, Michael Sengazi na George





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahoroERIC5 years ago
    Ndagukunda





Inyarwanda BACKGROUND