RFL
Kigali

Uko inseko ya Gaby Kamanzi yarokoye umwe, imfungwa yakira agakiza ku bw’indirimbo ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2019 12:30
0


Gaby Irenze Kamanzi umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ewe Mungu’, yatangaje ko ibihangano bye bimaze kugirira akamaro umubare munini bishimangirwa n’ubuhamya yakiriye bwamukoze ku mutima.



Imyaka irenga icumi Gaby Kamanzi yunze ubumwe n’Imana mu bihangano bikora ku mitima ya benshi. Ni umwe mu bahanzikazi b’abaramyi banyura imbaga mu birori no mu bitaramo aserukamo. 

Yaririmbye mu bitaramo by’ivugabutumwa ryagutse bitabarika; yanahataniye ibihembo bikomeye mu muziki. Ashyirwa ku rutonde rw’abahanzikazi nyarwanda bafite ubuhanga mu ijwi batarambira abo bataramira.

Umwibuke mu ndirimbo “Amahoro” yamwaguriye ikibuga cy’umuziki, yifashishijwe henshi mu nsengero irisanzura mu itangazamakuru. Iyi ndirimbo yasohotse mu myaka umunani ishize, itumbagiza ubwamamare bwe. Ubutumwa burimo hari benshi bwakoze ku mutima biyegereza Imana birushijeho barimo n’imfungwa [atavuze amazina].

Gaby Kamanzi yabwiye INYARWANDA, ko nta gihembo gikomeye ku muramyi uretse kubwirwa inkuru y’uko hari uwakiriye agakiza ku bw’indirimbo ye. Yavuze ko hari umuntu wari ufunze agakunda kumva indirimbo ye “Amahoro” imufasha kugira ubusabane n’Imana. Ati “…Yari muri gereza akajya yumva indirimbo “Amahoro” akumva ni indirimbo akunze.

Noneho azaguhura n’umuntu tuziranyi wari wagiye muri Gereza icyo gihe hanyuma barahura aramubwira nawe atangira kumva iyo ndirimbo ntabwo yari azi Yesu. Ntabwo yari akikijwe,”

Uyu wari ufunze yaje kubwira uwari wamusuye kuzamubwirira Gaby Kamanzi ko umunsi umwe azamushimira ku bw’indirimbo ye yamufashije mu gihe yari yihebye. Ati “Uzambwirire uyu mukobwa y’uko umunsi nzamubona, nzamushimira.

Undi nawe ati ‘ese uzamushimira gute’ ati ‘iyi ndirimbo iramfasha n’ubwo ibintu by’Imana ntabizi ariko iyi ndirimbo iramfasha’. Uko yakomeje kuyumva yagezeho yakira Yezu Kristo nk’umwami n’Umukiza. Akomeza avuga ko ubu uwo wari ufunze afitanye ubusabane n’Imana. Ngo Bibiliya ibivuga neza ko iyo wakiriye Yesu akugarurua mu busabane.

Gaby Kamanzi ahamya ko iyo hari umuntu umubwiye ko yakiriye agakiza biturutse ku ndirimbo ye biba ishimwe rikomeye kuri we.

Mu 2013 yamuritse album yise “More than a song”. Ni mu gitaramo yakoreye muri Serana Hotel avuga ko kitabiriwe n’umubare munini ndetse ko hari n’abatarabashije kwinjira. Mu rugendo rwe rw’umuziki ashima Imana yamufashije kuririmbira muri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’igihugu yakuze akunda.

Indirimbo ye yise “Wowe” yamuhaye ubuhamya bw’uwari wihebye adafite icyizere cy’ejo hazaza. Akimara kuyumva anyuze ku rubuga rwa Youtube, yasubiye mu masezerano ye n’Imana arashikama. Ngo agahinda karashize asoza amashuri ye nk’intego yari yarihaye agaruka mu Rwanda amahoro.

Ati “Yari hanze ari mu mashuri yanyuraga mu bintu bikomeye cyane mu rugo rwe kandi yumvaga arushye akumva mbese ibintu byose biri hasi no hejuru. Icyo gihe yari yacitse intege no mu ishuri yari hasi cyane. Nawe ntiyabimbwiye neza kuko byari byamurenze yumva yihebye.

Yungamo ati “Aamaze kuyireba ararira arasenga ahita yumva Imana imusubijemo intege. Imana yaremye ijuru n’isi n’Imana ihambaye nzahora nkwizera. Ahitamo kongera kwizera Imana.” Avuga ko Imana isaba abaramyi gukoresha neza impano zabo bagafasha benshi binyuze mu butumwa batanga.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'EWE MUNGU' YA GABY KAMANZI


Igihe kimwe yaririmbye mu rusengero harimo abantu benshi, umwe muri bo yakira agakiza ku bwo guhimbaza Imana abivanga n’inseko. Uwakiriye agakiza bitewe n’uburyo yabonye Gaby Kamanzi mu rusengero aramya Imana yaje kubimubwira bimukora ku mutima.

Ati “Nari ndimo kuririmbira mu rusengero nasetse cyane ndimo kwisekera kwakundi mpimbaza ndimo kwisekera nyuma azagukizwa. Arambwira ati 'njyewe nakikijwe kubera guseka kwawe kubera uburyo useka. 

Kandi njye nta kindi gituma nseka njyewe ndaseka kubera ko nzi neza ko mfite agakiza. Ndaseka kuko mfite Yesu muri njyewe kandi ibyo yakoze ndabizi neza. Rero ibyo bintu n’ibyo bishimisha cyane.”

Muri Kanama 2019 mu gihugu cya Kenya mu Mujyi waNairobi hatangiwe ibihembo byiswe ‘Maranatha Awards Eastern Africa ’. Gaby Kamanzi ni umwe mu bahawe igihembo mu cyiciro 'Best live Ministration 2019'.

Mbere y’uko ibihembo bitangwa ababitegura batoranyije umuhanzi umwe userukira buri gihugu. Gaby yaririmbye muri uyu muhango anahabwa igihembo.

Avuga ko ari igihembo gifite igisobanuroko kinini kuri we. Ati “Bavuze ‘category’ yacu mbona barampamagaye numva birandenze numva ibyishimo. Muri macye ndashima Imana. Iyo ubonye igihembo ni ikintu kikwereka y’uko hari icyo wakoze. Ni nkaho abantu bakubwira ngo warakoze kutubera umugisha”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GABY KAMANZI:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND