Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yahamagariye urubyiruko rw'u Rwanda gukoresha impano zinyuranye Imana yabahaye mu gukomeza kubaka Igihugu.
Muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Chryso Ndasingwa yatangaje ko 'kumenya aho twavuye bidufasha kumenya aho tugana, no kuba indorerwamo y’ubumwe n’ubudaheranwa kuko twebwe urubyiruko dufite imbaraga zo kubaka igihugu.'
Mu butumwa yageneye urubyiruko muri ibi bihe, yagize ati: "Kwiyubaka no kugira indangagaciro bidufashe kwibuka ko bikwiye kujyana no kwiyemeza kuba umusore cyangwa inkumi y’inyangamugayo kandi gukunda igihugu cyacu biturange mu byo dukora no mu byo tuvuga."
Uyu muramyi kandi, yabasabye gukoresha impano zabo mu kubaka igihugu, ati: "Buri wese afite icyo yazana ku meza y’igihugu cyacu, waba umuririmbyi,
umunyamakuru, umwanditsi, umuvugabutumwa cyangwa umuhinzi, ufite uruhare
runini mu rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda rwiza."
Chryso
Ndasingwa akorera umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro iyoborwa
na Rev. Dr. Charles Mugisha. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira
mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life
Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo
bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.
Chryso Ndasingwa uri mu baramyi
bakunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana ari ukuzana ibyiza bihimbaza Imana. Akunzwe bikomeye mu ndirimbo
zinyuranye zirimo "Wahozeho", "Wahinduye Ibihe" n’izindi nyinshi.
Umuramyi Chryso Ndasingwa yahamagariye urubyiruko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwiza bifashishije impano bahawe
TANGA IGITECYEREZO