MTN
Kigali

Adrien, Gaby, Gentil na Prosper mu begukanye ibihembo bya 'Maranatha Awards Eastern Africa'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2019 9:41
0

Abahanzi b’abanyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bitwaye neza mu bihembo bya ‘Maranatha Awards Eastern Africa’ byatangiwe i Nairobi muri Kenya, mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019.



Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo bitangwa. Umuhango wo guhemba abahize abandi muri ibi bihembo wabereye i Nairobi muri Baptist Church. Gutora abahanzi bari bahataniye ibi bihembo byahagaritswe mbere y’icyumweru kimwe.

Abahanzi b’abanyarwanda begukanye ibihembo ni Adrien Misigaro na Gentil Misigaro babarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Gaby Kamanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ewe Mungu’, Prosper Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo “Hazaba” n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda

Abahanzi bari bahataniye ibi bihembo bya 'Maranatha Awards Eastern Africa' ni abo mu Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Somalia, Ethiopia, Eritrea, Burundi na Sudani y’Epfo.

Umuhanzi Adrien Misigaro yari ahatanye mu cyiciro ‘Best Collaboration Ministration 2019’. Yegukanye igihembo abicyesha indirimbo “Ntuhinduka” yakoranye na Zawadi.

Yanditse kuri instagram, ashima bikomeye abamugeneye igihembo. Avuga ko abo bari bagihataniye bose bari bafite amahirwe yo kucyegukana. Yashimye akandi abamutoye, anashima byimazeyo Zawadi bakoranye indirimbo "Ntuhinduka” yamuhesheje igihembo.

Gentil Misigaro ubarizwa muri Canada yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best East African Minister in Diaspora’. Yanditse ku rukuta rwa instagram ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo yegukanye iki gihembo. 

Yagize ati “Ndabashimiye cyane @Maranatha Awards. Ndashima kandi buri wese wafashe umwanya akampa ijwi. Ncishijwe bugufi no gukomeza gukora imirimo myiza. Ndabakunda.”

Gentil Misigaro muri Werurwe 2019 yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali yise "Har'imbaraga Tour Rwanda"

Prosper Nkomezi yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’ijwi ryiza mu 2019 [Best Vocalist 2019]. Yanditse agira ati “Murakoze cyane @Maranatha Awards ku bwo kumpa iki gihembo.”

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ewu Mungu” yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best Live Ministration 2019’, abicyesha indirimbo ye yise “Nzahora nshima”.

Mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019, Gaby Kamanzi yanditse kuri instagram agaragaza ko ari mu rugendo rugana muri Kenya ahatangiwe ibi bihembo.

Yashimye abamutoye kuva ibi bihembo byatangazwa anabibutsa gukomeza kureba indirimbo ye nshya yasohoye yitwa ‘Ewe Mungu’.

Itsinda ry’abaramyi rikomeye mu Rwanda, Aflewo [Let’s Worship] ryegukanye igihembo mu cyiciro ‘Worship music event of decade (2009-2019]. Iri tsinda ryahembuye umubare munini mu gitaramo umuramyi rurangiranwa ku isi Don Moen yakoreye i Kigali, muri Gashyantare 2019.

Abandi begukanye ibihembo ni: Umurundi Dudu T. Niyukuri [Yaririmbiye i Kigali mu bitaramo bitandukanye]. Yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Exemplary Music Minister of Excellence-Burundi].’

Alice Kimanzi wo muri Kenya, Eunice Njera wo muri Kenya, Abbs Chams (Tanzania), Chris Jones (Ethiopia), Levixone (Uganda), Joel Lwaga wo muri Uganda Tanzania [Aheruka i Kigali mu gitaramo] n’abandi.

Gentil Misigaro yegukanye igihembo

Adrien Misigaro

Aflewo Rwanda

Gaby Kamanzi

Prosper Nkomezi








Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND