Kigali

Kwibuka31: Kwibuka ni intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda - Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2025 14:38
0


Mu butumwa yageneye Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, yashimangiye ko Kwibuka atari ukugaruka ku mateka y’akababaro gusa, ahubwo ari umusingi w’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.



Unity Club yatangaje ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame binyuze ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mata 2025. Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Kwibuka ni intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda!” 

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urwibutso rw’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi rukwiye gufasha Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu gitekanye kandi cyunze ubumwe.

Yagaragaje kandi icyubahiro gikwiye guhabwa abarokotse Jenoside, ashimira uko barenga ibikomere n’ingaruka zayo bakiyemeza kubaho no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Ati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana iteka kwirenga kwanyu no guharanira kubaho.” 

Yongeyeho ko nubwo hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Abanyarwanda bagikomeje urugamba rwo gusobanura ukuri kw’amateka yabo, kandi ntibateze gucika intege. Ati “N’ubwo dukomeje gusobanura ukuri kw’amateka yacu, nyuma y’imyaka 31, Abanyarwanda twese ntiducika intege!”.

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye urubyiruko rwarerewe mu Rwanda rushya kuzirikana amateka y’igihugu, kuko ari byo bizatuma bashobora gukomeza kurwubaka no kururinda icyasubiza inyuma ibyagezweho.

Ati: “Ku bato babyirukiye mu Rwanda rurera rugakuza, kuzirikana aya mateka bidufashe gukomeza kubaka u Rwanda ruzima rutazima,” 

Ubu butumwa bwuje icyizere n’impanuro, bukangurira Abanyarwanda gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwubaka, butanga icyizere kandi bukomora ibikomere by’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Ubu butumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ni urumuri mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, butanga icyizere, bushimangira ubumwe ndetse no gukomeza abarokotse nk’inkingi y’igihugu cyiyubatse gifite icyerekezo
Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwarerewe mu Rwanda rushya kuzirikana amateka y’igihugu, kugira ngo rushobore kurukomeza nk’igihugu gifite indangagaciro zo kubahana, gukundana no kubaka ahazaza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND