Kigali

Kwibuka31: Aime Uwimana yashimye Imana ikomeje komora imitima y’Abanyarwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/04/2025 13:24
0


Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi w'ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana, yahumurije Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni.



'Bishop' Aime Uwimana yavuze ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ibihe biba bikomeye kandi bidasaza, ashimira Imana igenda yomora, ihumuriza ndetse igakiza ibikomere byo mu mitima kuko ari yo yonyine ibishoboye nubwo rimwe na rimwe ishobora gukoresha abantu n’izindi nzira zayo zitandukanye.

Yagize ati: “Imana niyo igera aho umuntu atabasha kugera, dore ko ari na yo ibasha kumva agahinda undi atabasha kumva". Yavuze ko ubutumwa bwe ku banyarwanda by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukubabwira ngo bakomere no "gusaba Imana kugira ngo ikomeze rwose yomore, ikize, yo ibishoboye.”

Mu butumwa yatanze abunyijije ku InyaRwanda, yahamagariye abanyarwanda bose kubana mu mahoro bakabiba ibyiza muri bagenzi babo. Ubutumwa bwe bwumvikanisha ko iyo bimakaza izi ndangagaciro, ntibirebere mu ndorerwamo y'amoko, ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi iba yarabaye. 

Aime Uwimana yagize ati: “Burya ubuzima tubayeho kuri iyi si, bugizwe no kubiba no gusarura. Amagambo tuvuga, ibikorwa dukora, byose birimo kubiba no gusarura. Ni ukuvuga ngo ntekereje ko ibyo ndi kuvuga cyangwa se ibyo ndi gukora ndi kubiba ibyo nzasarura cyangwa se abanjye/abana banjye cyangwa umuryango wanjye mu buryo butandukanye cyangwa inshuti, tugiye tubitekereza ahari ngira ngo hakorwa amakosa macye, ariko ngira ngo tubyibuka gacye ariko ni ikintu cyo gutekerezaho.”

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya rivuga ngo ‘Imana ntinegurizwa izuru, icyo umuntu abiba ni cyo azasarura’. Uyu muramyi yashimangiye ko iri ari ihame ry’ubuzima ko icyo umuntu abibye ari cyo asarura cyangwa kigasarurwa n’abe nubwo atahita abona umusaruro ako kanya.

Aime Uwimana ni we wahimbye indirimbo idasanzwe buri munsi ihora izamura amashimwe muri Miliyoni z'Abanyarwanda yitwa 'Muririmbire Uwiteka.' Iyi ndirimbo kandi yabaye icyita rusange mu nsengero zinyuranye n'imbere y'abavugabutumwa kuko bayifashisha mu bihe bitandukanye, bigasemburwa n'uko amagambo ayigize acengera mu mitima y'Abakristo, abamenye Imana n'abitegura kwakira agakiza.

Ni indirimbo idasanzwe kuri Aime Uwimana, kuko niyo ya mbere yashyize hanze agitangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Ni nayo ndirimbo ya mbere yamuhesheje umugati mu bikorwa bye by'umuziki, kandi iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'indirimbo asabwa n'ibihumbirajana by'abantu mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye tariki 24 Nzeri 2024, Aime Uwimana yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo mu 1997 yisunze amagambo aboneka muri Zaburi 98, ariko ko bitewe n'ibihe u Rwanda rwari ruvuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatinye kuyishyira hanze.

Muri Zaburi 98 hagira hati “Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Kuko yakoze ibitangaza. Ikiganza cye cy'iburyo n'ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza."

Aime Uwimana ati: "Njyewe nageze hano muri Kanama 1994 urumva igihugu cyari cyijimye pe. Kandi sinari muto, mu 1997 nandika iyo ndirimbo nari mfite imyaka 20 hafi urumva rero nashobora kubona uko Igihugu kimeze. Umwuka amaze kuyimpa, sinasobanukiwe ko ari ubuhanuzi, ahubwo nahise numva ko ntayiririmba. Naravuze nti 'naba ngiye gushinyagura'".

Yavuze ko yahisemo guhisha ikayi yari yanditsemo iyi ndirimbo kugira ngo atazongera kugira aho ahurira nayo, ariko kandi yagize inshuti ye yakoze ubukwe imusaba kumuririmbira, ahitamo guhindura amagambo ayigize kuko yumvaga n'ubundi nta hantu azayiririmba.

Ati: "Naravuze nti iyi ndirimbo ntaho nzayiririmba reka nyigire iy'ubukwe. Ariko nyihinduye mpita numva mbuze amahoro, nyisubiza amagambo yayo kubera ko numvaga nabuze amahoro."

Yavuze ko hari igihe cyageze ajya mu bikorwa byari byateguwe n'abarimo Pasiteri Antoine Rutayisire,' yahuriyemo n'abandi baririmbyi batandukanye, bigishwa ko "umuririmbyi ashobora kuba impamvu yo gupfa cyangwa gukira, impano y'uburirimbyi ishobora gukiza, abanyarwanda barakomeretse barababaye, abaririmbyi rero mushobora kugira uruhare mu isanamitima."

Aime Uwimana yibuka ko kiriya gihe basabwe kwandika indirimbo yo gusengera Igihugu, guhumuriza Abanyarwanda, cyangwa se indirimbo y'ubuhanuzi.

Yavuze ko kiriya gihe yahise yumva ko indirimbo abitse ari iy'ubuhanuzi, atangira gutekereza ku magambo ayigize. Uwimana avuga ko kiriya gihe buri muhanzi yahawe umwanya wo kuririmba indirimbo yateguye, maze agezweho aririmba indirimbo ye yamamaye 'Muririmbire Uwiteka'.

Yasobanuye ko muri kiriya gihe ayiririmba bwa mbere imbere y'abantu, benshi muri bo bamubazaga uko yayanditse n'igisobanuro cyayo. Yavuze ko kiriya gihe atari yakamenye agaciro kayo mu buzima bwe, kugeza ubwo mu 2000 yagiye hanze.

Uwimana avuga ko iriya ndirimbo ikimara gusohoka, hari umusilamu wamutumiye iwe mu rugo amushimira ku bw'indirimbo nziza yakoze 'kuko izana ibyiringiro muri njye no mu banyarwanda'.

Yavuze ko iyi ndirimbo isobanuye byinshi kuri we, kuko niyo ya mbere yasohoye, kandi niyo ya mbere abantu bamumenyeyeho. 

Ni indirimbo avuga ko yatangiye yitwa 'Uwiteka Araje' ariko yaje guhindura izina nyuma bitewe n'uburyo abantu benshi bakunze ijambo rigarukamo cyane 'Muririmbire Uwiteka'.

Uwimana yavuze ko muri iriya myaka yagowe cyane no gukora indirimbo ari nayo mpamvu yatumye adasohora indirimbo nk'uko bigenda muri iki gihe.

Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka hafi 40 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zirarenga 100, ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio n'izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 120.

Yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari na ho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye, afatanya na za Worship teams zitandukanye.

Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire. Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b'abahungu n'undi umwe w'umukobwa. Imfura yabo ifite imyaka 12, ubuheta afite imyaka 7 naho ubuherure afite imyaka 4 kuko yavutse tariki 05 Werurwe 2020.

Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Muririmbire Uwiteka [imaze kurebwa na Miliyoni hafi 2], Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n'izindi.

Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya 'Rwanda Christian Convention'.

Icyo giterane yari yatumiwemo gitegurwa n'amatorero ya Gikristo yatangijwe n'abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubmwe za Amerika.

Umuramyi Aime Uwimana yashimiye Imana ikomeye komora Abanyarwanda, avuga ko buri wese agiye azirikana ko icyo abiba ari cyo azasarura byaba byiza kurushaho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND