Kigali

Kwibuka31: Alicia & Germaine barasaba urubyiruko guhangana n'abashaka gutoba amateka y'u Rwanda

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/04/2025 15:29
0


Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine bakora umuziki wa Gospel bakaba bakunzwe mu indirimbo "Rugaba", bihanganishije ababuze ababo, n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko na none bibutsa urubyiruko ko ari rwo rugomba kubaka u Rwanda, bati “Kuko u Rwanda ari urwacu.”



Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abavandimwe, bakaba bakomoka mu Ntara y'Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa. Ni abakristo babarizwa muri ADEPR Ruhangira, bakaba bakora umuziki bashyigikiwe na Se.

Mu butumwa bwabo, aba bakobwa bakiri bato bagarutse ku habi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagejeje u Rwanda, ariko na none bavuga ko u Rwanda rwiyubatse, icyizere kikaba ari cyose, kandi ko u Rwanda rugikomeje urugendo rwo kwiyubaka.

Ariko bagaragaje ko ibyo byose bizagerwaho ari uko urubyiruko rubigizemo uruhare, rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse rugahagurukira guhangana n’abashaka gutoba amateka y’u Rwanda, bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, aba bahanzikazi bagize bati “Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ni kure habi hashoboka u Rwanda rwagejejwe n'abo rwibarutse. Nubwo byagenze uko, uyu munsi icyizere ni cyose ko hari ahandi kure heza u Rwanda rugana. Ibyo bizashoboka aruko njye nawe, urubyiruko tubigize ibyacu.”

Bakomeje bati “Kuri iyi nshuro ya 31 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, komera wowe wabuze abawe, mpore wowe warokotse. Rubyiruko, reka duhaguruke turwanye ingengabitekerezo ya Jenocide, duhangane n'abashaka kudutobera amateka bahakana cyangwa bapfobya Jenocide yakorewe Abatutsi.”

Alicia na Germaine bavuga ko u Rwanda nta wundi warwubaka uretse Abanyarwanda ubwabo, bati “Kuko uru Rwanda ari urwacu. Mpore Rwanda. Twibuke twiyubaka!”.


Alicia na Germaine bahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND