Kigali

Kwibuka31: Miss Mutesi Jolly yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2025 18:10
0


Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu kurinda ubumwe n’ubusugire bw’Abanyarwanda, binyuze mu kwigira ku mateka yaranze igihugu.



Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, akaba umwe mu bafite ijwi rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwemo urubyiruko mu kubiba amacakubiri, bityo ni ngombwa ko urubyiruko rw’iki gihe rugaragaza impinduka, ruba ku isonga mu kwimakaza ubumwe, amahoro n’ubwiyunge. 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ati “Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nifatanyije n’ababuze ababo muri ibi bihe bigoye. Ariko kandi nibutsa urubyiruko bagenzi banjye ko nk’uko hakoreshejwe imbaraga z’urubyiruko kubiba urwango n’amacakubiri, ubu noneho nk’urubyiruko rufite ubuyobozi bwiza dukwiye gukoresha imbaraga zacu turinda ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yagaragaje ko kumenya amateka y’u Rwanda ari intwaro ikomeye yo guhangana n’abayagoreka cyangwa bayapfobya, kandi ko ari uruhare rwa buri musore n’inkumi gukomeza gusigasira ibyagezweho, hatangwa umusanzu mu gukumira icyasubiza inyuma urugendo rw’ubwiyunge.

Yungamo ati “Twihugura mu kumenya amateka yacu kugira ngo duhangane n’abayagoreka, dushyigikira ubuyobozi bwacu gukomeza kurinda ubusugire n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yibukije ko urubyiruko rufite uruhare ntasimburwa mu muryango nyarwanda, bityo rugomba gukoresha amahirwe n’ubumenyi buhari muri iki gihe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhangana n’abapfobya cyangwa bagoreka amateka, no kuba intangarugero mu gutanga umurongo uhamye w’ubumwe, amahoro n’iterambere.

Ubutumwa nk’ubu bufatwa nk’inkingi ikomeye mu gukomeza guhamagarira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukomeza kuba umusingi w’ubwiyunge n’amahoro arambye.

Uruhare rw’urubyiruko mu kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda ntirugomba gufatwa nk’amahitamo, ahubwo ni inshingano ya buri wese.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bagaragaza ko urubyiruko rufite ijambo rikomeye mu muryango nyarwanda, ko rugomba gukoresha amahirwe n’ubumenyi buhari muri iki gihe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhangana n’abapfobya cyangwa bagoreka amateka, no kuba intangarugero mu gutanga umurongo uhamye w’ubumwe, amahoro n’iterambere.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira ubuyobozi bushyigikira urubyiruko, rukarushyiramo icyizere, ari na rwo rwitezweho gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.  

Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko kumenya amateka nk’uburyo bwo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda


Ubutumwa bwo Kwibuka bwa Miss Mutesi Jolly muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND