RFL
Kigali

Uwase ari mu bakobwa 50 bahatanira ikamba rya Miss University Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2019 8:32
0


Uwase Sangwa Odile wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, ari ku rutonde rw’abakobwa 50 b’ubwiza bagiye guhatanira ikamba rya Miss University Africa 2019.



Sangwa yanditse ku rukuta rwa Instagram agira ati “Nubwo nari mu rukundo n’iyi foto [Iyakoreshejwe mu kugaragaza ko ariwe uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa]. Ariko mwakomeza kunshyigikira mukora ‘Like’ kuri iyi foto. Murakoze.”

Irushanwa rya Miss University Africa risanzwe ribera muri Nigeria; umwaka ushize ryabereye mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.

Icyo gihe ikamba ryegukanwe na Marlise Sacur wo muri Mozambique. Yahigitse abarimo Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza yari ahuje abakobwa bagera 52.

Umunyana yavuyeyo yegukanye igihembo cy'umukobwa wahize abandi mu myitwarire agashimwa n'abategura irushanwa "President's Choice Award".

Yahawe kandi gihembo cy'umukobwa wamuritse neza mu buryo bw'amashusho imigabo n'imigambi ye ndetse anarata igihugu cye ari cyo bita ‘Best Video Presentation Award’. Yanahawe igihembo cy'umukobwa wakoze ibikorwa byiza mbere y'uko yitabira irushanwa "Best Social Work Award".

Uwase Sangwa Odile mu bakobwa 50 bahataniye ikamba rya Miss University Africa

Ubwo yiyamamarizaga ikamba rya Miss Rwanda 2019, Uwase Odile yabwiye INYARWANDA, ko afite imishinga yibanze ariko ko yegukanye ikamba yashyira imbere gufasha abana b’impfubyi n’ababa ku mihanda akabashakira aho kuba ndetse agateze imbere ‘gahunda ya tubarere mu miryango’.

Uwase yiyamaje mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite nimero 16.

Iri rushanwa rya Miss University Africa ryatangijwe n’umushoramari Taylor Nazzal. Umukobwa wegukana ikamba ahabwa amadorali 50,000 $, imodoka n’ibindi.


Uwase Sangwa Odile [Uwa Gatatu uhereye ibumuso] agiye guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND