Kigali

Imbamutima za Meddy, Bruce Melodie na Riderman bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Ne-Yo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/08/2019 18:08
0


Ngabo Medard Jorber t[Meddy], Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] na Gatsinzi Emery[Riderman], batangaje ko biteguye gushimisha abanyarwanda n’abandi mu gitaramo gikomeye bazahuriramo n’umunyamerika Ne-Yo kizabera muri Kigali Arena, kuwa 07 Nzeli 2019.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yafatanyije na East African Promoters(EAP) gutegura igitaramo kizaba nyuma y’Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingangi bavutse muri uyu mwaka, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro kitabiriwe na Bruce Melodie, Meddy ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuraperi Riderman. Charly&Nina bagomba kuririmba muri iki gitaramo ntibabonetse; bari bahagarariwe na Gisubizo Gaelle [Asanzwe akora muri Arthur Nation].

Gaelle yavuze ko Charly&Nina batari mu Rwanda ariko ko kuwa 07 Nzeri 2019 biteguye kwitabira igitaramo bazahuriramo na Ne-Yo. Yavuze ko aho bagiye mu kazi.  

Mushyoma Joseph [Bubu] Umuyobozi wa East African Promoters, yavuze ko iki gitaramo bari kugitegura bitonze ndetse ko kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru batangira gushyira buri kimwe ku murongo.

Ati “Ku munsi w’ejo turatangira ibijyanye na ‘set up’. Bivuga y’uko natwe ni igitaramo turi gutegura cyane twitonze. Kuko ni igitaramo twifuza ko kiba cyiza cyane ku rundi rwego bitewe naho kizabera naho hari ku rundi rwego...icyo twakizeza abanyarwanda n’uko uko babona Arena ni nacyo gitaramo bazayibonamo.”

Ariella Ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko gahunda ya #VisitRwanda ifasha mu gutuma u Rwanda rubonwa mu ndoregwamu y’ibitaramo n’imbyino.

Avuga ko ibyamamare n’abandi bagenderera u Rwanda kenshi basura ahantu nyaburanga mu bihe bitandukanye kandi bagasaba n’abanyarwanda igihe habayeho umuhango wo Kwita Izina.

Ati “Umuntu wese uje mu Rwanda tumuha amahirwe yo kubona byinshi bishoboka…cyane cyane ku bahanzi iyo aje gutaramana na bagenzi babo akaza akajya mu mbaga y’abantu baba bateraniye hariya dukorera igikorwa cyo Kwita Izina; nta byiza nkabyo.” 

Amarangamutima ya Meddy, Bruce Melodie na Riderman ku gitaramo bagiye gukorera muri Kigali Arena:

 

Meddy yageze i Kigali bucece mu cyumweru gishize. Yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA, ko icyatumye azaza bucece byaturutse ku masezerano afitanye n’abamutumiye.  

Ati “Impamvu najeje bucece nti ku by’impamvu z’amasezerano…tuba dufite umurongo tugenderaho bitewe n’umu-promoter wagutimiye cyangwase na kompanyi yagutumiye.”

Yavuze ko biteye ishema ku bahanzi nyarwanda kuba bagiye kuririmbira ku rubyiniro rushya rwa Kigali Arena. Ati “Ngira  ngo ni intambwe ikomeye ku bahanzi. Kandi nibwo bwa mbere hagiye kuba igitaramo kuri stage nkiriya; ahantu heza nkahariya.

“Ngira ngo niho tugiye guhera dukora dutangira gukora ibitaramo bikomeye muri Arena. Turabyiteguye kandi twiteguye kubera ibyiza.

Yakomeje avuga ko yiteguye gushimisha abakunzi be kuko afite ‘band’ nini igizwe n’abacuranzi n’abaririmbyi biteguye gushimisha umubare munini uzitabira iki gitaramo.


Bruce Melodie mu kiganiro n'itangazamakuru

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, Bruce Melodie, yavuze ko yiteguye kwitwara neza mu gitaramo ndetse ngo niba hari ibyo kwigira kuri Ne-Yo nk’abahanzi nyarwanda bazabikora.

Ati “Twiteguye neza ndetse twiteguye no kwiga niba Ne-Yo hari ibyo afite tutazi tukabyiga. Ariko n’ubundi n’ibyo dufite tukabizana ndizere ko abadufana cyangwa abadukunda twagiye tubaha ibihari kandi umunsi ku munsi bigenda bikura. Rero njye ndumva niteguye neza kandi cyane!

Riderman yavuze ko nawe ku ruhande rwe yiteguye ashimira RDB imaze imyaka 15 itegura umuhango wo Kwita Izina iwujyanisha n’igitaramo gitumirwamo abahanzi banyuranye. 

Riderman ati “…Turiteguye! Twiteguye gutaramira abanyarwanda neza. Twiteguye no kwishima na RDB kubw’imyaka 15 ishize habaho igikorwa cyo Kwita Izina.”

Avuga ko ari inshingano za buri munyarwanda kurengera ibidukikije cyane cyane ingagi. 

Akomeza avuga ko ari ibisanzwe kuba nk’abahanzi nyarwanda bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’icyamamare kuko bose ikibaraje ishinga ari ugushimisha abanyarwanda.

Kigali Arena yubatse iruhande rwa Sitade Amahoro; yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame. N’iyo nzu nini y’imikino y’amaboko mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba ikaba iya karindwi ku mugabane wa Afurika.

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.

Ne-Yo agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko ashyize hanze album zitandukanye yujuje indirimbo zagiye zikundwa mu buryo bukomeye. Mu 2006 yasohoye album yise ‘In My Own Words’; 2007 yasohoye album yise ‘Beacause of you’.

2008 yasohoye ‘Year of the Gentleman’, 2010 yasohoyse ‘Libara Scale’, 2012 yasohoye ‘R.E.D’, 2015 yasohoye ‘No-Fiction’ naho 2018 yasohoye ‘Good Man’.

Ne-Yo yatangiye kumenyekana mu 1998 kugeza n’ubu. Afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Miss independent’, ‘So sick’, ‘Sexy love’, ‘In a million’, ‘Do you’ n’izindi nyinshi.


Ariella wo muri RDB na Meddy

Gisubizo Gaelle wari uhagarariye Charly&Nina




AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND