Faustin Ipupa Nsimba [Fally Ipupa] Dicap la Merveil, El Mara, umuhazi w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byemejwe ko ariwe uzatamira abanyarwanda n’abandi mu gitaramo giha ikaze umwaka wa 2020.
Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa agiye gutaramira i Kigali. Ni umuhanzi mpuzamahanga wakoranye n’amazina akomeye mu muziki. Izina afite mu muziki yisunze kuririmba muri ‘Lingala’ byamuhesheje gukorana n’abandi bo muri Afurika n’ababarizwa kuyindi migabane.
Fally Ipupa wakuriye mu idini Gatolika yakoranye na
Snoop Dog, Olivia [Wahoze mu itsinda rya G-unit] na Diamond Platnumz bahuriye
mu ndirimbo ‘Inama’. Ni umwe mu bahanzi banigaragaraje muri Coke Studio yanyuzemo ibihangange mu muziki
Ikinyamakuru Tuko.co.ke mu mezi ane ashize cyanditse ko Fally Ipupa yakunzwe by’ikirenga mu ndirimbo ‘Original’ inifashishwa kenshi mu kwamamaza, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 35 ku rubuga rwa Youtube. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Afurika.
‘Bad Boy’ yakoranye n’Umufaransa Aya Nakamura, ‘Eloko Oya’ yasohotse mu 2017, ‘Mannequin’ yakoranye na KeBlack ndetse na Naza, ‘Service’ iri kuri album yise ‘Kosa Leka’.
‘Juste une dance’, ‘Ecole’, ‘Nidja’ yakoranye na R. Kelly, ‘Anissa’, ‘Hustler is Back’, ‘Ndoki’, ‘Nourisson’, ‘La vie est belle’, ‘Posa’ na ‘Cadenas’.
Kuri uyu wa kane tariki 22 Kanama 2019 mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Radisson Blu Hotel, Rwanda Events isanzwe itegura igitaramo ‘Kigali New Year Countdown’ yatangaje ko yatumiye Fally Ipupa mu gitaramo giherekeza umwaka wa 2019 giha ikaze 2020.
Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Nagen Naidu, yagize ati “Muri uyu mwaka bizaba ari ibirori twatumiye umuhanzi mpuzamahanga Fally Ipupa gutaramira abanyarwanda mu gitaramo giherekeza umwaka wa 2019.”
Fally Ipupa ubwamamare bwe abucyesha inyana ya Rumba. Abategura iki gitaramo bavuze ko mu minsi iri imbere bazatanga abahanzi b’abanyarwanda bazafatanya nawe ndetse n’ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira mu gitaramo.
Ibi bitaramo biherekeza umwaka byatangiye gutegurwa guhera mu 2016. Abanyarwanda bamaze gutamirwa n’abahanzi bakomeye barimo Patoraking, Simi wakunzwe mu ndirimbo ‘Joromi’, Yemi Alade wo muri Nigeria, Sauti Sol bo muri Kenya, Koffi Olomide n’abandi.
Amateka
avunaguye ya Fally Ipupa utegerejwe i Kigali:
Fally Ipupa Nsimba yavutse kuya 14 Ukuboza 1977 avukira mu Mujyi wa Kinshasa Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu muryango mugari. Yakuriye mu muryango wa Gikirisitu.
Ni umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umucuranzi wa gitari akaba na Producer. Akiri muto yaririmbye muri Korali z’abana.
Yatangiye urugendo rw’umuziki ahereye mu matsinda atandukanye yo muri Kinshasa.
Mu myaka y’1990 ijwi rye ryishimiwe na benshi ahita yinjira mu itsinda ‘New City [New Covenant’. Nyuma yaje no kujya mu itsinda ‘Latent Talent’ ari naho yakoreye album ya mbere.
Guhera mu 1999 kugera mu 2006 yari umwe mu bari bagize itsinda ry’umuziki rya ‘Quartier Latin International’ ryashyizwe mu 1986 na Koffi Olomide.
Akimara kwinjira mu itsinda ‘Quartier Latin International’ yashinzwe na Koffi Olomide, Fally Ipupa yahise atangira kuyobora byinshi mu bikorwa by’iri tsinda.
Mu 2006 yashyize hanze album yise ‘Droit Chemin’ yakozwe na David Monsho wakoreye amazina aremeye mu muziki nka Koffi Olomide, Papa Wemba, Dr Arafat n’abandi.
Mu 2009, yegukanye igihembo Kora Awards mu cyiciro ‘Best Artist or Group from Central Africa’. Mu 2010 yegukanye ‘MTV Africa Music Awards’ abicyesha indirimbo yise ‘Sexy Dance’.
Yagize uruhare runini mu itunganywa rya album ‘Force de Frappe’. Yahuje imbaraga na Koffi Olomide mu 200 bakorana indirimbo bise ‘Efferverscent’. Hashize igihe gito ku mazina ye yongeyeho ‘Di Caprio’, ‘Anelka’ na The Great One’.
Yanifashishije izina yari amaze kugira abicyesha iri tsinda amenyekanisha album ye nka ‘Droit Chemin’ na ‘Dange de Mort’. Yari umwe mu bategura kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yari ishize iri tsinda rishinzwe, 2006 arasezera.
Fally Ipupa kenshi yumvikanye avuga ko ari umwe mu
bagize itsinda rya ‘Quartier Latin International’ n’ubwo yarivuyemo.
Ni mu gihe mu biganiro bitandukanye, Koffi Olomide yagiye agirana n’itangazamakuru yavugaga ko atishimiye kuba Fally Ipupa yitwaza izina ry’itsinda mu kwamamaza ibikorwa bye.
Fally Ipupa yatumiwe mu gitaramo i Kigali
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SERVICE' YA FALLY IPUPA
TANGA IGITECYEREZO