Kigali

Eric G yakoze indirimbo “Ruzungu” ashingiye ku wamugabiye inka ya baringa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2019 13:35
0


Umuhanzi Ntakirutima Eric uzwi nka Eric G yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ruzungu”. Ni indirimbo yanditse ashingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho ubwo uwamugabiye inka yamwihakanaga mu ruhame.



Eri G asanzwe afite indirimbo nka “Umudari”, “Nzaza”, “Umugozi umwe” n’izindi. Yabwiye INYARWANDA ko igitekerezo cyo kwandika indirimbo “Ruzungu” cyavuye ku mugabo w’inshuti ye wamugabiye inka yajya gukura ubwatsi agasanga nta n’ibyo yibuka ndetse umugore we akavuga ko uretse inka nta n’inkoko batunze muri urwo rugo.

Ati “Umugabo w’inshuti yanjye twari mu misango y’ubukwe anyemerera inka. Hashize igihe nshaka abamperekeza njya gukura ubwatsi. Tugeze iwe twakirwa n’umugore we tumubwira ikitugenza abwira umugabo we arabyuka.”

Yungamo ati “Uwo mugabo yadusanze mu ruganiro mubwira ko ikigenza ansubiza ko atabyibuka ndetse ko atibuka naho yamereye iyo nka.” Ngo uyu mugabo yahise abwira abahereje Eric G guteranya amafaranga nibura buri wese 30 000 Frw bakagura inka.  Muri iyi ndirimbo Eric G aririmba avuga ko 'azapfa ruzungu’ kandi ko we ibyo yiyemeje agomba no kubisohoza.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "RUZUNGU" YA ERIC G






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND