Dr. Uwamahoro Yvonne yabwiye umwe mu bakobwa 20 uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 agaserukira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland mu Ukuboza 2019, kuzigirira icyizere ntacibwe intege n’ibizavugwa mu gihe azaba yaserukiye u Rwanda.
U Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 byitabira Miss Supranational mu 2011. Uwamahoro Yvonne ni we waserukiye bwa mbere u Rwanda, avuga ko kwitabira iri rushanwa byaturutse ku baritegura bari basanzwe baziranye nawe kuva mu 2009 akiri ku ntebe y’ishuri.
Nyuma yo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ntiyegukane ikamba; yaje guhabwa inshingano zo kujya ahitamo umukobwa userukira u Rwanda buri mwaka.
Mu 2012 yohereje Kubwimana Simbi, 2013 hajyayo Miss Mutesi Aurore Kayibanda, 2014 Umwali Neema Larissa, 2015 Gisa Sonia, 2016 Miss Akiwacu Colome, 2017 Ingabire Habiba, 2018 Uwase Clementine [Tina], 2019 arategerejwe.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, Miss Yvonne yavuze ko umukobwa uzaserukira u Rwanda muri uyu mwaka adakwiye kugira ubwoba bwa bagenzi be bazahurira mu irushanwa ahubwo ko akwiye kuzirikana guharanira ishema ry’igihugu kurusha ibindi byose.
Ati “…Namubwira ntazagire ubwoba n’ubwo ari irushanwa. Iyo ugezeyo ubona abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bafite imico itandukanye bafite uko bitwara. Namubwira kutagira ubwoba agakomeza akamenya icyamujyanye ko ari uguhagararira igihugu. Ko ari ukuzamura idarapo ry’igihugu. Akitwara neza uko abishoboye.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo abakobwa bagiye baserukira u Rwanda bakemera kwambara ‘Bikini’ bavuzwe cyane bidakwiye guca intege uzaserukira u Rwanda muri uyu mwaka. Ngo itangazamakuru rizavuga ndetse henshi abe iciro ry’imigani ariko azamenye icyamujyanye.
Yavuze ati “Ntagucika intege. Abanyamakuru cyangwa ibitangazamakuru bazamuvuga bazandika hari byinshi bizagenda bivugwa ariko namubwira ko azakomeza gukurikira ibyo yiyemeje cyangwa kumenya inshingano ze agahagararira igihugu neza n’icyo cyingenzi."
Dr Uwamahoro Yvonne wahisemo ba Nyampinga baserukiye u Rwanda muri Miss Supranational ibera muri Poland
Yanahishuye ko hari benshi mu bakobwa bagiye baserukira u Rwanda baganiriye bakamubwira ko baciwe intege n’uruvugo ndetse ngo benshi ntibemeraga y’uko babafotora kugira ngo amafoto adasara.
Ati “Hari byinshi bisohoka cyangwa bica umuntu intege byabaye ku ba miss bose bagiyeyo nagiye nganira na bamwe bambwira ngo koko reba ibintu banditse ngo bigende gute.
“Ni ibintu umuntu wese anyuramo kandi hari aba-miss bamwe na bamwe byabaciye intege ukabona arahangayitse. Hari abatangiye kwihisa ntibagaragare mu mafoto akavuga ati nsinshaka ko bamfotora, noneho baravuga iki?”
Muri uyu mwaka kompanyi ya KS Ltd iri gutegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, yavuze ko iri gutekereza gukoresha ‘Bikini’ ya ‘Made in Rwanda’ abakobwa bazambara.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru muri Nyakanga 2019, bahamagariye abahanga imyambaro gutekereza kuri uyu mwambaro. Miss Yvonne avuga ko bataranzura gukoresha ‘Bikini’ ya ‘Made in Rwanda’ muri iri rushanwa ariko ko babitekereje mu murongo wo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.
Ati “…Ntabwo navuga ko twamaze gufata umwanzuro wo gukoresha bikini ya Made in Rwanda. Ni ibintu turi kwigaho tukiri gutekereza. Ntabwo turavuga ngo Bikini izaba imeze gutya ariko turi gutekereza ku mwenda utabangamye.”
“Made in Rwanda’ ni gahunda yo kumenyekanisha ibyakorewe mu Rwanda rero natwe twumvise ko ari ikintu umuntu akwiye gushyigikira kandi ni ikintu cyiza. Kandi dukwiye kwikorera nta mpamvu yo kujya kugira ‘Bikini’ zo hanze. Kandi natwe hari ibyo dushobora gukorera inaha mu Rwanda.”
Abanyarwanda bagiye biyemeza kwambara 'Bikini' baravuzwe biratinda! Uyu ni Ingabire Habiba waserukiye u Rwanda 2017
Mu buzima busanzwe Uwamahoro ni umuganga. Avuga ko nta mpamvu yihariye yatumye ashaka kuba umuganga uretse kumva abikunze gusa. Ati “Oya! Ntayo(impamvu) ni ukubikunda. Ni ukumva mbikunze no kwigirira umutima wo kumva ko ngomba gufasha abantu. Byanzagamo cyane nkumva ko nkoze ibintu by’ubuganga najya ngira akamaro nkagira icyo mparira abandi.
Yize mu Budage muri Kaminuza yigira ubuntu ariko ko yari afite inshingano zo kwishyura aho kuba, ibyo kurya n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Icyo gihe akiri muri Kaminuza yakoze imirimo itandukanye irimo nko gusigarana abana mu rugo akishyurwa n’ibindi.
Yvonne yavukiye mu Mujyi wa Kigali, ise yitwa Kabanda nyina ni Alphonsine. Avuka mu muryango w’abana batatu barushanya umwaka umwe w’amavuko. Amashuri abanza yize mu Rugunga ayisumbuye yize mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo asoreza i Kabare i Kibungo mu karere ka Ngoma.
Miss Yvonne yabwiye umukobwa uzaserukira u Rwanda kwigirira icyizere kandi akumva ko ashoboye nk'abandi
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVONNE WAHISEMO ABAKOBWA BASERUKIYE U RWANDA MURI MISS SUPRANATIONAL
TANGA IGITECYEREZO