RFL
Kigali

Kizito Mihigo yakoze indirimbo “Nzakurinda” yasabyemo gufatira ingamba ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2019 17:58
0


Umuhanzi Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo nshya y'iminota itanu n'igice yise "Nzakurinda". Ni indirimbo igaragaramo umudiho wa Kinyarwanda asabamo gufatira ingamba ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu Rwanda.



'Nzakurinda' ni indirimbo yari amaze iminsi asezeranyije abakunzi b'ibihangano bye mu ntangiriro z'iki cyumweru abicishije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, aho yagize ati "Ndiho ndabategurira indirimbo yo kurwanya ibiyobyabwenge".

UMVA HANO 'NZAKURINDA' INDIRIMBO NSHYA YA KIZITO MIHIGO

Muri iyi ndirimbo Kizito agira ati: "Ibiyobyabwenge ni icyaha kidushora mu bindi byaha. Umusinzi ntatinya kwica itegeko, ntatinya n'ingaruka zabyo. Mu Rwanda dufatire ingamba uyu mubisha uturimo."

Mu kiganiro na yagiranye na INYARWANDA, Kizito Mihigo yatangaje ko ari we ubwe watunganyije amajwi y'iyi ndirimbo. Kizito asigaye yitoza ako kazi ko gutunganya amajwi y'indirimbo (music production) agashimira aba producers nka Holybeat na Bob batangiye kumumenyereza muri aka kazi.

UMVA HANO 'NZAKURINDA' INDIRIMBO NSHYA YA KIZITO MIHIGO

Amashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Kizito Mihigo yafashwe ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko, aho yashimiye inshuti ze z'ababyinnyi icyenda ubusanzwe babyinira mu itorero Inyamibwa, bakunda kugaragara mu mashusho y'indirimbo ze zibyinitse kinyarwanda.

Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Nzakurinda"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NZAKURINDA" YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND