Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali, nyuma yo kunganya na KMC 0-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya mbere mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020 yabwiye abanyamakuru ko ibyo yatumye abakinnyi babikoze ku kigero cya 80% mu gihe 20% isigaye ari iy'uko batabonye igitego mu izamu rya Djuma Kaseja umunyezamu akaba na kapiteni wa KMC.
Aganira n'abanyamakuru nyuma y'uyu mukino ubanza waberaga kuri sitade ya Kigali, Eric Nshimiyimana yavuze ko KMC bari bize uko ikina bayima uburyo bwo kwisanzura mu kibuga bityo bikaba biha abakinnyi be amanota 80% y'ibyo yari yabatumye gukora mu mukino.
"Urebye mu buryo bw'amayeri n'ubuhanga, ni ikipe (KMC) tutakurikiranye ariko twarebye amashusho ikina na Rayon Sports. Bakina na Rayon Sports wabonaga babyoroheje ariko ubona ko twababujije gutangira imipira mu bwugarizi ku buryo bahise babona ko amahirwe asigaye ari ayo gutera imipira miremire iva inyuma. Icyo ni icya mbere mu byo twari twabizeho. Ikindi umupira baboneraga hagati twahitaga tubajyaho vuba vuba turi benshi, icya gatatu twari twapanze n'uko ku mpande zabo tugomba kuhafunga cyane. Ku rugero rwa 80% y'ibyo twari twateguye mbona ko abakinnyi bagerageje kubikora usibye ko tutabonye igitego". Nshimiyimana
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali
Rusheshangoga Michel ku mupira ashaka inzira kwa Amos Kadikilo
Abdallah Mfuko agenzura umupira mu bwugarizi bwa KMC
Nsabimana Eric Zidane ukina hagati muri AS Kigali akaba umukinnyi uba afite ishyaka ryo gushaka intsinzi, yabwiye abanyamakuru ko ahamanya n'umutoza we ko ku kigero cya 80% bagerageje gushyira mu bikorwa ibyo batumwe ahubwo ko babuze amahirwe y'igitego mu mukino.
"Ni umukino twari tumaze igihe twitegura hafi iminsi 20 irenga. Twagerageje gukora ibyo umutoza yatubwiye ntibyadukundira kuko nta gitego twabonye ariko nk'uko umutoza yabivuze ku rugero rwa 80% ibyo yadutumye twabikoze". Nsabimana
Nsabimana avuga ko we yumva ko bitarangiye kuko ngo hari indi minota 90' yo gukina kandi ko muri Tanzania kuhakura itike bishoboka cyane kuko ngo n'ibitego bitatu ikipe irabyishyura igakomeza.
"Mu mupira w'amaguru birashoboka, nta kuvuga ngo byarangiye. Ntabwo byarangiye kuko hari n'andi makipe atsindwa ibitego 3-0 akazabitsinda akishyura agakomeza. Amahirwe tugize nta gitego twinjijwe mu rugo kandi muri Tanzania birashoboka kandi uko twanganya ku bitego kose bavamo. Nizera ko nka 70% bishoboka ko twakomeza". Nsabimana
Nsabimana Eric Zidane umwe mu bakinnyi bashatse igitego kikabura
Nsabimana Eric Zidane (30) agenzura umupira hagati mu kibuga
Kitegetse Bogarde (Iburyo) asubirana inyuma na Mfuko Abdallah
Djuma Kaseja umunyezamu wa mbere muri KMC
Rachid Kalisa ku mupira hagati mu kibuga
Farouk Ruhinda Saifi yiruka ku mupira mbere y'uko bazakina umukino wo kwishyura tariki 23 Kanama 2019
TANGA IGITECYEREZO