Kigali

Rayon Sports yibarutse

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/01/2025 11:00
0


Ku Cyumweru, tariki 26 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports yongeye gutera indi ntambwe mu gukomeza kwiyegereza abakunzi bayo, ubwo yafunguraga Fan Club nshya yiswe Rayon Sports Special Fan Club, iherereye mu Karere ka Kicukiro.



Iyi Fan Club yafunguwe ku mugaragaro n’abayobozi b’iyi kipe barimo Perezida Twagirayezu Thaddée, Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga Paul Muvunyi hamwe n’Umuyobozi w’amahuriro ya Fan Clubs za Rayon Sports, Dr. Norbert Uwiragiye.

Hadji Mohamed Kanyabugabo, washyizwe ku buyobozi bw’agateganyo bw’iyi Fan Club, yavuze ko we n’abandi bayishinze bagamije gufasha ikipe mu buryo bwose bushoboka. Ati: "Intego yacu ni ugushyigikira ubuyobozi bwa Rayon Sports haba mu nkunga y’amafaranga ndetse n’ibitekerezo. Iyo amatsinda y’abafana yiyongereye, ubushobozi bw’ikipe nabwo burazamuka kandi bigafasha kugera ku ntego zayo."

Mu gusobanura gahunda y’ubuyobozi, Rayon Sports yagaragaje ko gukomeza kongera Fan Clubs ari kimwe mu byafasha mu guhuza abakunzi bayo n’ubushobozi, cyane ko ubu hamaze kuboneka Fan Clubs 48. Intego y’ubuyobozi ni ukugira nibura amatsinda 80.

Uretse gufungura iyi Fan Club nshya, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanasuye Fan Clubs ebyiri zirimo Isaro Fan Club yo mu Karere ka Muhanga na Ishema ry’Umu-Rayon. Izi Fan Clubs zasabwe gukomeza kongera imisanzu yabo kugira ngo bafashe ikipe kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2024-2025.

Rayon Sports ikomeje gushyira imbaraga mu kwegeranya abakunzi bayo, aho ubushobozi bw’amafaranga n’ibitekerezo by’abafana ari urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi.

  

Rayon Sports yafunguye Fan Club nshya mu karere ka Kicukiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND