Kigali

Game Changers: Bite bya Rayon Sports itarasinyisha umukinnyi n’umwe -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/01/2025 13:04
1


Kuri uyu wa Mbere itariki 27 Mutarama 2025 mu kiganiro Game Changers twagarutse ku ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuvugwamo abakinnyi batandukanye ariko kugeza ubu ikaba nta mukinnyi n’umwe irasinyisha, tunagaruka no mu yandi makuru atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.



Mu kiganiro cya Game Changers twagarutse ku ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu itarasinyisha umukinnyi muri uku kwezi kwa Mutarama kandi mukeba wayo APR FC yo ikaba yaramaze kugura abakinnyi batatu.

Ikipe ya APR FC yasoje igice cya mbere cya Shampiyona iri ku mwanya wa Kabiri, mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri uku kwa mbere yaguze abakinnyi batatu aribo abanya Uganda babiri Denis Omedi na Hakim Kiwanuka ndetse na Cheik Djibril Ouattra ukomoka muri Brukina Faso.

Muri iri soko rya Mutarama, ikipe ya Rayon Sports yo yagumye kuvugwamo abakinnyi bakomeye ariko kugeza ubu nta mukinnyi n’umwe irasinyisha. Abakinnyi bavuzwe muri Rayon bikarangira ibyabo bicecetse harimo Joseph Sackey na Aaron Banega.

Hari abandi bakinnyi byavuzwe ko bategerejwe mu Rwanda ariko amaso akaba ayaraheze mu kirere harimo Aziz Fahad Bayo, Vianne Sekajugo na Brighit Anukani. Hari abandi bakinnyi baje mu igeragezwa ariko nyuma bivugwa ko batari ku rwego rwo gukinira Rayon Sports. Abo ni Ntamba Mskwabo Malick na Rymond Lolend.

Mu kiganiro Game Changers twagarutse ku makuru atandukanye agaruka ku kuba mu Rwanda hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga rya VAR, kuba Umukinnyi Byiringiro Lague yenda gusohora indirimbo yahimbiye umugore we, Haruna Niyonzima yarasinyiye ikipe ya AS Kigali n’andi makuru.

Nk’uko bisanzwe mu kiganiro Game Changers tunagaruka ku makuru yagiye agarukwaho ku mugabane w’i Burayi. FC Barcelona yatsinze ibitego 7, Mbappe atsinda Hatt Trick ye ya mbere muri Real Madrid naho Romelu Lukaku afasha Napoli gutsinda Juventus.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SILAS1 day ago
    NDABASHIMIYE KUMAKURU MUDUHA5/5 NAHUBUNDI ABA RAYON NITWIHEBE GUSA NIKIBAZO KUBA ITARASINYISHA KANDI GAHUND ARIGIKOMBE. AHAAAA! ABAJEJETA FARANGASE BARIGARAGAZA KUMUNOTA WANYUM? TURIKUMWE NDABAKUNDA.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND