RFL
Kigali

Ange Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko umubyeyi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2019 14:04
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, ni umunsi udasanzwe mu buzima bwa Madamu Jeannette Kagame Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame. Ni wo munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko ye aho kuri ubu yujuje imyaka 57 ishize abonye izuba.



Mu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Madamu Ange Kagame yifurije umubyeyi we isabukuru nziza y’amavuko. Tugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Isabakuru nziza y’amavuko ku muntu uhiga abandi ubwiza ku isi dutuye. Ndagukunda mubyeyi uruta abandi.” Yarengejeho 'emoji' y'umutima n'indi igaragaraza ishimwe ku mubyeyi we.

Jeannette Nyiramongi [Jeannette Kagame] yavutse tariki ya 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda ruhawe ubwigenge. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivangura moko, Jeannette Kagame n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

Tariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda ni bwo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikaniye impeta basezerana kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore.

Jeannette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya. Nyakubahwa Paul Kagame nawe yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.

Ange Kagame yifurije isabukuru nziza umubyeyi we wizihiza imyaka 57 ishize abonye izuba

Nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure.

Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, nibwo Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n'isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n'icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru. 

Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y'icyubahiro y'ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by'imirire ku bana muri gahunda y'ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w'ibihugu ku isi (ONU).

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa "Children's Champions Award" mu rwego rwo kubashimira ku murava n'umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw'abana mu Rwanda.

Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z'amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w'ikirenga w'ibikorwa by'Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by'ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y'imyaka 57







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alex Willy andrea4 years ago
    0654823803





Inyarwanda BACKGROUND