Kigali

Jules Sentore, Clarisse Karasira na Senderi Hit bazaririmba hizihizwa Umuganura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2019 18:09
0


Abahanzi Jules Sentore, Clarisse Karasira, Senderi International Hit n’Itorero Ishakwe Group batumiwe kuririmba mu birori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura uzaba tariki 02 Kanama 2019 kuri Sitade y’Akarere ka Nyanza.



Ibi birori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura bizabanzirizwa n’igitaramo ndangamuco Nyarwanda “I Nyanza Twataramye VI” kiba kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019 mu Rukari.

Intore Tuyisenge Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo. Yatangarije INYARWANDA ko afite indirimbo nshya yitiriye iki gitaramo.

Ati “Ngiye kuririmba mu gitaramo “I Nyanza Twataramye VI”. Mfite indirimbo ivuga kuri iki gitaramo iravuga ku gicumbi cy’umuco. Ni ukuvuga ngo kiriya gitaramo cyabonye indirimbo ikizihiza. Nayise “Tubahaye ikaze ku gicumbi cy’umuco”

Itorero ry’Igihugu Urukerereza rifite ibigwi mu Rwanda no mu mahanga naryo rirasusurutsa abitabira igitaramo cy’Inyanza twataramye ndetse no mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Jules Sentore azaririmba mu birori byo kwihiza Umunsi mukuru w'Umuganura

Muri uyu mwaka Umuganura ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, Isooko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo kwigira.”

Jules Sentore uzaririmba mu birori byo kwizihiza Umuganura yabwiye INYARWANDA ko yitwaje 'Band' y’abacuranzi kugira ngo azatange ibyishimo kuri benshi.

Yagize ati “Urabiziko mba niteguye neza. Nzaba ndi kumwe na 'Band' yanjye tuzahacana umucyo nk’Intore zabitojwe neza.”

Ni cyo gitaramo cya mbere Jules Sentore agiye kuririmbamo nyuma yo gukora igitaramo yise “Inganzo yaratabaye”. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Gakondo” yakoreye mu ngata nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yagiye ashyira hanze.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Umuco na Siporo, yasabye abanyarwanda ko ku munsi w’Umuganura bazambara Kinyarwanda (Uumukenyero) cyangwa se ibyakorewe mu Rwanda mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa n’abanyarwanda.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira

Umuhanzi Senderi Hit






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND