Kigali

Ibyo wamenya kuri Sheebah Karungi utegerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye cyatewe inkunga na MTN Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2019 7:49
0


Umunyadushya Sheebah Karungi uri mu baririmbyi bakunzwe muri Uganda kandi bahenze mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, ategerejwe i Kigali mu gitaramo yatumiwemo na Label ya The Mane kizaba tariki 27 Nyakanga 2019 muri Parking ya Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.



Ni we muhanzi Mukuru muri iki gitaramo #KigaliSummerFest2019 azahuriramo n’abahanzi b’abanyarwanda 14 bagezweho muri iki gihe barimo Riderman, Safi Madiba, Dj Pius, Uncle Austin, Rafiki, Bushali, Queen Cha, Sintex, Bruce Melodie, Marina, Jay Polly, Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ Amalon na Active.

Urutonde rw’aba bahanzi ruragenda rwiyongera uko bucyeye n’uko bwije

Ni igitaramo kimaze hafi igihe cyamamazwa cyanatumiwemo Dj Princess Flora wamaze kugera mu Rwanda aturutse i Burayi. Yageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga. Iki gitaramo cyatewe inkunga na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 27 Kamena 2019, Gisele Fanny Wibabara ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN Rwanda, yavuze ko gufatanya na Label ya The Mane gutegura iki gitaramo byaturutse ku kuba ari igitekerezo cyiza kandi kiri mu murongo poromosiyo bamaze iminsi bashyizeho.

Ati “…Ni igitekerezo cyiza batuzaniye ndetse kijyanye na gahunda dusanzwe turimo, niba mubikurikirana mu minsi ishize twatangije gahunda ya Iyaminiye izihirwe na Yolo’; cyane izi poromosiyo z’urubyiruko rero The Mane yaje iri mu murongo umwe natwe."

Sheebah Karungi [‘Muwe’, ‘Karma Queen’, ‘Queen Shebah’], yabonye izuba kuya 11 Ugushyingo 1989. Ni umuhanzi w’umunya-Uganda ukora injyana ya Afro-pop na Dancehall, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime. Avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi, Edith Kabazungu ufite inkomoko muri Ankole.

Avuka mu muryango w’abana batanu, ni umuhererezi. Kuya 07 Werurwe 2017, yabwiye The Independent ko kuva akiri mu muto yakuriye mu buzima bubi bwatumye yiyemeza gushabika kugira ngo azagere kucyo yifuza mu buzima bwe kandi ahindure isura y’umuryango.

Yize amashuri abanza kuri Kawempe Muslim. Yavuye mu ishuri afite imyaka 15 y’amavuko yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye kuri Midland High School mu gace ka Kawempe.

Avuga ko kuva mu ishuri ari ikintu cyamubabaje mu buzima bwe yiyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo azakure umuryango we ku cyavu. Umuryango we wamaze igihe mu Mujyi wa Kampala mu gace ka Kawempe aho nyina yari umukozi aho bacuruzuga icyayi

Ubuzima yanyuranyemo n’umuryango we bwamugize umutsinze! Igihe kimwe yakoze impanuka amara ukwezi mu bitaro, Ise na Nyina ntibigize bamusura uretse Mukuru we.

Avuye mu bitaro yafashe umwanya munini akurikirana imyidagaduro kuri Televiziyo, yumva muzika, areba indirimbo z’abahanzi batandukanye ndetse n’imbyino zitandukanye.

Igihe yumvaga yiteguye neza yinjiye mu itsinda ry’ababyinnyi rya ‘Stringer’. Avuga ko byari ibihe bikomeye ariko ko yakomezwaga no kuba yarashakaga gukora ibyo ashaka. Iri tsinda ryaje kubona ibiraka batangira kubyina mu tubyiniro banishyurwa.

Sheebah, ukunzwe muri Uganda ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Kigali Summer Fest 2019

Ku myaka 16, Sheebah yari afite ubushobozi bwo kwiha icyo ashaka, kwishyura inzu n’ibindi. Ubwo itsinda ry’ababyinnyi rya “Obsessions” ryashakishaga ababyinnyi yarigaragaje ahabwa amahirwe.

Yinjira muri iri tsinda yumvise ko ari inzozi zibaye impano. Ikindi ngo cyatumye yinjira muri iri tsinda n’uko “bambaraga imyenda myiza kandi bafite imbyino zihariye”

Mu itsinda rya ‘Obsessions’ yagiriyemo ibihe byiza, inyota yo gukora muzika iraguka anafata amajwi y’indirimbo ebyiri ku giti cye mbere y’uko avamo.

Bitewe no kuba atari umuhanga mu ndimi yagiye azitirwa no kwisanzura muri iri tsinda. Kenshi iyo babaga batumiwe mu biganiro kuri Televiziyo, Sheebah yahabwaga umwanya wo kuvuga amazina ye gusa batinya ko ashobora kubasebya.

Avuga ko guhezwa mu itsinda byamusunikiye gushaka kumenya no kwiga byisumbuyeho Icyongereza. Yamaze imyaka ibiri muri iri tsinda atangira urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye

Mu 2010 yashyize hanze indirimbo “Kunyenyeza” yabaye iya mbere kuri we. Yakozwe na Producer Washington warambagijwe na benshi mu bahanzi bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Yanditswe na Cindy.

Yakomeje gukotana akora indirimbo “Bulikyekola” yakoranye n’umunyempano mu muziki KS Alpha, “Baliwa” yakoranye na Coco Finger. Yanashyize hanze indirimbo “Automatic” yanditswe na Sizzaman. Nyuma yaje gukorana indirimbo na Sizzaman bise “Ice Cream”

“Ice cream” yabaye indirimbo yacuranzwe mu buryo bukomeye mu tubyiniro, mu bitaramo inagarukwaho cyane mu itangazamakuru. Yakorewe mu ngata n’indirimbo “Twesana”.

Uyu muhanzikazi washyize hanze album 'Nkwatako' avugwaho kwiyambika ubusa agambiriye gushitura igitsina gabo

Mu 2012, Sheebah Karungi yaje i Kigali aho yaririmbaga mu bitaramo byaberaga muri The Mannor Hotel i Nyarutarama Mu Mujyi wa Kigali.

Mu 2014 yatsindiye igihembo cya “Best Female Artist” mu bihembo bya HiPipo Music Awards, yongera kucyegukana mu 2015, 2016, 2017 n’ 2018.

Uyu mukobwa yanatwaye igihembo cya “Artist of the Year Award” yikurikiranya mu 2017 na 2018 mu bihembo bya HiPipo Music Awards. Yahagarariye Uganda inshuro ebyiri muri ‘Coke Studio’.

Uyu muhanzikazi aheruka i Kigali mu Rwanda mu mpera za 2016. Ni mu gitaramo yari yatumiwemo “Summer Beach Fest” cyabereye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Muri Nzeri 2017, yaje i Kigali mu gitaramo “Kigali Runtown Experience” yahuriyemo na Runtown wo muri Nigeria

Mu rugendo rwe rw’umuziki yanakoranye indirimbo n’abahanzi b’abanyarwanda barimo The Ben indirimbo bayise “Binkolera”, yakoranye na Kitoko Bibarwa indirimbo bise “I am in Love”.

Kenshi Sheebah yagiye avugwaho kwiyambisa no kwambara imyambaro ishitura abagabo, agasabirwa ibihano bitandukanye ariko bikarangira ntacyo bitanze.

Azwiho gukoresha ingufu nyinshi ku rubyiniro, guhanga udushya mu mashusho y’indirimbo ze, ubuhanga mu ijwi n’ibindi byinshi bimugira umunyagikundiro muri Uganda n’ahandi.

Amaze gushyira hanze indirimbo zitabarika zose zimaze kurebwa n’umubare munini ku rubuga rwa Youtube twavugamo nka “Farmer”, “John Rambo”, “Beera Nange”, “Weekend”, “Wankona” n’izindi nyinshi.

Sheebah amaze gukorana n'abahanzi b'amazina azwi. Indirimbo 'Weekend' yakoranye na Runtown imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND