RFL
Kigali

Kavugzzo yavuze umwihariko wa Jay Polly, Riderman, Fireman na Nizzo bakoranye indirimbo ‘Byina’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2019 16:35
2


Umuhanzi Uwemeyimana Merchior wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Kavugzzo, yatangaje ko Jay Polly, Riderman, Fireman na Nizzo [Urban Boys] bakoranye indirimbo ‘Byina’ yababonyeho gukunda akazi no guharanira ko batanga ireme mu byo bakoze.



Kavugzzo azwi cyane mu ndirimbo ‘Turarenze’, ‘Rubanda’, ‘Ubuzima bwanjye’, ‘Ubuziho iki’ n’izindi nyinshi. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ‘Byina’ yakoranye na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ndetse n’abaraperi batatu barimo Jay Polly, Riderman na Fireman.

Yabwiye INYARWANDA ko byafashe amezi abiri n’igice kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe. Avuga ko kuba indirimbo yaratinze byaturutse ku nama yagiriwe na Producer Davidenko wamubwiye ko akwiye kugenza gacye kugeza indirimbo ibaye nziza ku rugero rufatika.

Yavuze ko Riderman yanditse ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ari we mu rugo. Ngo yamubonyeho umwihariko w’umuhanzi ufata igihe cye akabanza gutekereza neza igihangano agiye gukora ndetse azi kujyana inama.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BYINA' YA KAVUGZZO, JAY POLLY, RIDERMAN, FIREMAN NA NIZZO

Ku ruhande rwa Jay Polly, avuga ko ari ibisanzwe kuko ari umuraperi ntagereranywa ukunda kwandika bigendanye n’ibyo amusabye. Ati “Namubwiye ko nkeneye kumva ubugeni bwe bwimbitse kandi yabikoze neza mu gihe gito.”

Kuri we ngo Jay Polly na Fireman bayoboye Hip Hop nyarwanda. Yavuze ko Fireman ari umuhanga kandi uzi kugenda neza muri biti yahawe. Nizzo Kaboss we amwemera nk'umusaza uzi kuryoshya ubuzima bwe kurusha abandi bahanzi. Ati “Abaho nk'umwami kandi agira ‘principe’...yo kutagora ubuzima no kutiruka ku byagusize. Ni inshuti nziza.”

Yavuze ko Nizzo ariwe muntu wa mbere wamubwiye ko indirimbo ‘Byina’ ari nziza cyane ayigereranya na ‘Pharmacy’.

KANDA HANO WUVE INDIRIMBO YA KAVUGZZO, RIDERMAN, JAY POLLY, FIREMAN NA NIZZO

Abahanzi bakomeye bahuriye mu ndirimbo 'Byina'

Kavugzzo yashyize ahagaragara indirimbo 'Byina' yakoranye na Jay Polly, Riderman, Fireman na Nizzo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BYINA' YA KAVUGZzO YAKORANYE NA JAY POLLY, RIDERMAN, FIREMAN NA NIZZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa steven 4 years ago
    mu komerezaho muduhe izongoma nkunda cyane jaypoly
  • Paterne4 years ago
    Beat nihakuna rwose......





Inyarwanda BACKGROUND