RFL
Kigali

Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizibanda ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/07/2019 18:17
0


Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya 5 ryahawe umwihariko wo kwitsa ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.



Ubumuntu ni ijambo ry’Ikinyarwanda ritumira buri wese ku isi hose kunga ubumwe, gukundana no kwamagana urwango n’ivangura. Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2019, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi habereye ikiganiro cyahuje abateguye Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ ndetse n’itangazamakuru hasobanurwa birambuye umwihariko w’iri serukiramuco mu 2019.

Ni iserukiramuco ryateguwe hisunzwe insanganyamatsiko igira iti ‘Iyo inkuta zivuyeho, ukuri kujya ahabona’. Ni isanganyamatsiko yohererejwe abahanzi n’abanyabugeni batandukanye bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bashingiye ku bihangano bafite biri mu murongo w’iyi nsanganyamatsiko bamwe bemeza kwitabira.

Rizitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu 16.  Gusa bamwe bagiye bagongwa n’ikibazo cy’ubushobozi, abategura iserukiramuco ‘Ubumuntu’ bakababwira ko hari ibyo bazabafasha ibindi bakimenya. Abayimeje kwitabira batangiye kugera i Kigali.

Abazitabira iri serukiramuco bazasangizwa ibiganiro bitandukanye byateguwe bizahuzwa no gusangira ibitekerezo n’inkuru z’ukuri zishingiye ku buhamya bw’abantu batandukanye. Ibyo byose bizagaragaza ingaruka imipaka yaba igaragara n’itagaragara igira ku bumwe bw’abantu.

Asubiza ikibazo cy’Umunyamakuru wa INYARWANDA, Hope Azeda watangije iserukiramuco ‘Ubumuntu’, yavuze ko mu myaka itanu ishize iri serukiramuco riba, rimaze kumuha ishusho y’uko nta kidashoboka mu gihe cyose umuntu yihaye intego yo kugira aho ava n'aho agana.    

Yagize ati “Bimaze kuma ishusho y’uko nta kidashoboka. Ko nta rukuta rudashobora kuva mu nzira iyo washatse kurukura mu nzira. Urukuta rukubuza gutera imbere. Aho twatangiriye ntabwo ariho turi ubu”

Yavuze ko batangiza iri serukiramuco ‘Ubumuntu’ nta mafaranga bari bafite, ndetse ngo hari n’abakeka ko iri serukiramuco rifite amafaranga menshi ariko ngo si ko biri. Hope avuga ko iri serukiramuco rikize mu bijyanye n’ubumenyi, ubushobozi n’ubuhanga.

Ati “…Rikize mu buryo udashobora kujya mu iduka ngo ugure. Rikize mu buryo bw’imitegurire…” Yishimira ko iminsi y’iriserukiramuco yongerewe ndetse naho ribera hariyongera.

Lilian Mbabazi umuhanzikazi w’umunyarwanda ariko ubarizwa muri Uganda, yageze mu Rwanda mu gitondo cy’uyu wa Kabiri. Yabwiye INYARWANDA ko ari iby’igiciro kuba yaratumiwe mu iserukiramuco ‘Ubumuntu’ kandi yiteguye kugirana ibihe byiza n’abazitabira mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Kuri njye ni iby’igiciro kinini kuba naratumiwe mu Iserukiramuco ‘Ubumuntu’. Niteguye guhura n’abandi bahanzi bagenzi banjye bo mu bihugu bitandukanye. Ni byiza cyane cyane ku bahanzi kugirana umubano, njye ndabyumva nk’amahirwe adasanzwe kuri njye.”

Yunzemo ati “Abantu bazaze twishime nzaririmba mfashwa na ‘band’ yanjye. Kandi nizeye ko nzongera gutumirwa muri iri serukiramuco. Murakoze.”

Abagize uruhare mu itegurwa ry'Iserukiramuco 'Ubumuntu' bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru

Iri serukiramuco rizaba tariki 12-14 Nyakanga 2019 ahabera ibitaramo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Kwinjira ni Ubuntu kuri buri wese. Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizabanzirizwa n’igitaramo ‘Ikaze Night Party’ kizaba tariki 11 Nyakanga 2019. Igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) mu ihema Akagera Hall ahazwi nka Camp Kigali mu ihema Akagera Hall.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 15 000 Frw yifashishwa mu gutegura iserukiramuco ‘Ubumuntu’. ‘Ikaze Night Party’ nayo izabanzirizwa n’igitaramo ‘Spoken word Rwanda’ izaba tariki 10 Nyakanga 2019.

Aho bizabera ni Lavana Restaurant, kwinjira ni ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda. Iki gitaramo kizitabirwa n’abasizi barangajwe imbere n’umunyafurika y’Epfo, Lebogang Mashile.

Tariki ya 13 Nyakanga 2019 kandi hateganyijwe umugoroba w’ubuvanganzo uzaba urimo umwanditsi witwa Lola Shoneyin, uzabera ku Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library) aho kwinjira ari Ubuntu, guhera saa 5:30’ z’umugoroba.

Lilian Mbabazi yavuze ko yishimiye gutumirwa mu iserukiramuco 'Ubumuntu', ndetse ko yiteguye kugaruka

Hope Azeda watangije iserukiramuco 'Ubumuntu' [Uri iburyo]

Emilienne Benurugo Ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL yateye inkunga binyuze muri 'Virunga' yavuze ko bishimiye gukorana n'iserukiramuco 'Ubumuntu'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND