Umukobwa witwa Tracy Nduati w’imyaka 30 y’amavuko yahigitse abakobwa 22 yambikwa ikamba ry’umukobwa munini mu gihugu cya Kenya.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bafite ibiro birenga 100, ufite ibiro byinshi muri bo afite ibiro 145.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Tracy yavuze ko ikamba yambitswe ryatumye yongera kwigirira icyizere kuko sosiyete abarizwamo imuryanira inzara.
Yagize ati: "Nta na rimwe nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kubera ko nagiye nnyegwa ndetse nkasekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara".
"Iri kamba ryanteye kwigirira icyizere cyane,
ndetse ndatekereza ko ari n'ubutumwa ku bakobwa banini ko na bo ari beza".
Abakobwa 22 bahataniraga ikamba ry'umukobwa munini muri Kenya
Uyu mukobwa kandi anavuga ko rimwe na rimwe uwari umukunzi we yagiye amunnyega kubera ubunini bwe.
Ngo uyu musore bakundanaga yajyaga amubwira ko ntaho bashobora kujyana bombi, akarenzaho ko abantu banini nkawe bakwiye kuguma mu rugo atari abo gusohokana.
Iki kinyamakuru kivuga ko, abateguye iri rushanwa bafite intego yo kumvisha rubanda igisobanuro cy’ubwiza. Aba bakobwa banini bakwifashishwa nk’intumwa bumvikanisha ko kuba munini atari ikibazo.
Tracy yambitswe ikamba ry'umukobwa munini muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO