Kigali

Charles na Lionel bageze i Kigali bitabiriye igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’, bahishura uko Cecile Kayirebwa yabise ‘Ingangare’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2019 11:05
0


Lionel Sentore mubyara w’umuhanzi Jules Sentore na Uwizihiwe Charles, batangaje ko izina ‘Ingangare’ barihawe n’umunyabigwi mu muziki, Cecile Kayirebwa bakimara kunoza umugambi wo kwihuza nk’itsinda bagashikama ku muco Gakondo.



Lionel Sentore na Uwizihiwe Charles bombi babarizwa mu Bubiligi, bageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019 nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha arindwi n’iminota 50' bari mu ndege. Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa moya zuzuye. Bombi bitabiriye igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cy’umuhanzi Jules Sentore amaze amezi atandatu ategura ari nako yamamaza.

Mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA, bavuze ko bishimiye kuba umuvandimwe wabo (Jules Sentore) yarabatekerejeho akabatumira mu gitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’ cyatumiwemo abahanzi n’amatsinda akomeye mu muziki Gakondo.

Lionel Sentore yari amaze imyaka ine atagera mu Rwanda, avuga ko yari akumbuye ku ivuko ndetse n’abahatuye. Ni mu gihe Charles Uwizihiwe we yaherukaga mu Rwanda mu 2018, avuga ko yaje hari hashize imyaka irindwi adakangira i Kigali, ndetse ngo urukumbuzi ntirurashira.

Charles yagize ati “Twarabyishimiye cyane ko ari inganzo n’ubundi dukora. Inganzo cyangwa se injyana gakondo. Twarabyishimiye cyane. Ikindi kandi gutaramira mu gihugu cyawe ndetse n’abanyarwanda ni ibintu birusha gutaramira hanze. Ni ibintu twishimiye cyane kandi turamushimira cyane. Kandi twizeye kuzakora ibitangaza.”

Charles na Lionel bakuriye muri Gakondo Group bacyesha inganzo itomoye.

Mu minsi ishize bakoreye igitaramo mu Bibiligi banahuriyemo na Cecile Kayirebwa, bavuga ko bivuze ikintu kinini kuri bo bashingiye no kuba izina ‘Ingangare’ ariwe waribahaye.

Yagize ati “Buriya izina ‘Ingangare’ niwe waritwise…Ni umubyeyi twubaha. Twebwe twarihuje kugira ngo dukore group. Mbere twakoraga umwe ku giti cye ariko turareba dusanga nkenera Lionel nawe yajya gukora akankera.” 

Yungamo ati “Twafashe gahunda yo kugira ngo duhuze dukore group imwe turamusanga (Cecile Kayirebwa) tumugezeho igitekerezo hanyuma tumusaba ko yadushakira n’izina…icyo gihe aritwita yadusobanuriye ko ‘Ingangare’ ishobora kuba umuntu umwe cyangwa abantu benshi. Ni abantu bashyize hamwe bafite umugambi umwe kandi badashobora gutezuka ku ntego biyemeje n’ubwo haba ibibazo byinshi bishoboka. Bafite intego imwe kandi biyemeje kugeraho.”

Bavuze ko hari n’indirimbo bise ‘Imena’ bakoranye na Cecile Kayirebwa, bamaze gufatira amashusho yayo bateganya ko ishobora gusohoka mu minsi ya vuba.

Bakiriwe na Jules Sentore wari uvuye muri Israel:

Jules Sentore yari avuye muri Israel aho yari yitabiriye umuhango Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yatangirijemo ingendo mu Mujyi wa Tel Aviv. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019 ku isaha ya saa kumi n’ebyeri za mu gitondo, abanza gutegereza yakira ‘Ingangare’.

Yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye gutarama mu muhango Rwandair yatangirijemo gukorera ingendo eshatu mu cyumweru mu Mujyi wa Tel Aviv, kandi ko yakiriwe neza ahakura amanota meza.

Yavuze ko yamaze gusoza imyiteguro y’igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ ahubwo ko itariki 05 Kamena 2019 itinze ngo yerekane ibyo yateguriye abanyarwanda n’abandi bazahurira muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Avuga ko igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yagiye umwihariko w’Umuco gakondo kandi agamije ko abanyarwanda bashyira hamwe mu kurusha kuwumenyekanisha birushijeho.

Guhitamo ku cyita ‘Inganzo yaratabaye’ yashingiye ku kuba umuziki waragize uruhare rukomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ati “Inganzo yaratabaye" bituruka ku nganzo yatabariye igihugu. Ni ibihangano byakoreshejwe mu gihe cyo kubohora igihugu.

“Abahanzi benshi bagiye bahimba indirimbo zitandukanye zikundisha abantu igihugu cyabo zidukumbuza igihugu n’abari bari hanze…ibyo byose biri muri bimwe twebwe twashakaga ko twakishimira mu rwego rwo kugira ngo tunezerwe twishime ko ubu tubaye mu gihugu gifite amahoro.

Mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’, Jules Sentore ashyigikiwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ikinyobwa cya Mutzig, kompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir ndetse na RG-Consult isanzwe itegura ibitaramo.

Muri iki gitaramo yahaye ikaze Intore Masamba wamufashije mu rugendo rw’umuziki, abasore babiri bagize Ingangare, Gakondo Group ndetse na Ibihame Cultural Troupe.

Itsinda Ibihame Cultural Troupe rigizwe n’abasore gusa abenshi babarizwamo batojwe na Sentore abandi batorejwe mu Indashyikirwa.

Uhereye i bumoso, Jules Sentore, Lionel Sentore, Uwizihiwe Charles na Nahimana Serge Umuyobozi akaba n'Umutoza w'Inganzo Ngari

Charles na Lionel bavuze ko izina 'Ingangare' barihawe na Cecile Kayirebwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND