RFL
Kigali

Sintex azaririmba mu gitaramo Maleek Berry, Ya Levis, na Eugy bagiye gukorera i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2019 9:29
0


Umuhanzi Kabera Arnold [Sintex] wibanda ku njyana z'uruhurirane mu mudiho w'injyana za kinyafurika akabifatanya na Dancehall, niwe muhanzi nyarwanda kugeza ubu byamaze gutangazwa ko azaririmba mu gitaramo Maleek Shoyebi waryubatse mu muziki nka Berry, Ya Levis na Eugy bagiye gukorera i Kigali mu Rwanda, ku wa 28 Kamena 2019.



Kompanyi Entertainment Factory yateguye iki gitaramo cyizaba mu mpeshyi ibitewemo inkunga n’ikinyobwa cya Heineken, niyo iherutse kuzana mu Rwanda umunyamuziki wubashywe mu muziki wa Afurika, Burna Boy mu gitaramo cyiswe #TheBuranBoyExpreince.

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 25 Kamena 2019, banditse kuri instagram, bavuga ko bishimiye gutumira mu gitaramo “Sounds Of Summer 2019’ umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe by’ikirenga mu ndirimbo ‘Twifunze’ ariwe Sintex.

Bagize bati “Itangazo. Twishimiye kumenyesha ko umuhanzi wakoze indirimbo ‘Twikunze’ ikunzwe bikomeye ariwe Sintex yashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo, cyatewemo inkunga na Rwandair, VisitRwanda, Heneiken,..”

Ni ibintu Sintex yishimiwe agaragaza ko yakozwe ku mutima no gutoranywa mu bandi bahanzi. Iki gitaramo ‘Sounds Of Summer’ kizaba tariki 28 Kamena 2019, kibere muri Intare Conference Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. 

Sintex yatumiwe kuririmba mu gitaramo "Sounds Od Summer 2019"

Sintex ni umuvandimwe w’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss, Nkusi Arthur. Uyu musore azwi cyane mu ndirimbo ‘Superstar’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Nzakubona’, ‘You’ yakoranye na Tom Close n’izindi.

Ni umwe mu banyempano u Rwanda rufite wagaragaje ko abasha guhuza n’abafana be iyo abataramira. Mu bihe bitandukanye yaririmbye mu bitaramo no mu birori bikomeye hose atambukana ishema. Indirimbo ye yise ‘Twifunze’ imaze kumwongerera igikundiro.

Abahanzi bakuru batumiwe muri iki gitaramo ni Umunya-Nigeria, Maleek Berry ndetse na Ya Levis ubarizwa mu Bufaransa, hiyongeraho kandi Umunya-Ghana, Eugy, uzwi cyane mu ndirimbo yitwa ‘Dance For Me’ yahuriyemo n’umunyamuziki Mr. Eazi.

Umushyushyarugamba muri iki gitaramo ni umunyarwenya ubimazemo igihe kinini, Michael Sengazi. Ni mu gihe Dj Toxxyk na Fem Deejay bazifashishwa mu kuvangavanga umuziki muri iki gitaramo.

Aba bahanzi bombi bafitanye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019 muri Marriot Hotel, gutangira ni saa kumi z'amanywa.



Eugy wamamaye mu ndirimbo 'Dance for me' yahuriyemo n'umunyamuziki Mr Eazi nawe ategerejwe kuririmba mu gitaramo mu Rwanda

Umunya-Nigeria Maleek Berry ategerejwe i Kigali mu gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND