Kigali

Nel Ngabo mu ndirimbo ‘Nzahinduka’ yaririmbye ku musore wiyemeza guhinduka kugira ngo adakomeza kubabaza umukunzi we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2019 8:22
5


Rwangabo Byusa Nelson w’imyaka 21 wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Nel Ngabo, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Nzahinduka’ yasohokanye n’amashusho yayo yafatiwe i Mombasa mu gihugu cya Kenya.



Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bari mu maboko y’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music bafitanye amasezerano y’imikoranire. Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 ni bwo yashyize hanze iyi ndirimbo ‘Nzahinduka’ y’iminota itatu n’amasegonda 41’ yumvikanamo ibicurangisho byizihiye ingoma z’amatwi.

Mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi bine. Nel Ngabo yatangarije INYARWANDA, ko ubutumwa yakubiye muri iyi ndirimo ‘Nzahinduka’ ari ibintu bisanzwe bibaho muri sosiyete aho umusore ahemukira umukunzi we akaza kubona ko ari uw’agaciro akamusaba imbabazi.

Yavuze ko bigera aho umusore yiyemeza kuva mu ngeso mbi n’ibindi yakoraga bikomeretsa umutima akiyemeza guhinduka agakundwakaza umukunzi we akamutera ishema ryo kwitwa we.

Yagize ati “Ni ubutumwa bwo guhinduka mu gihe uri mu rukundo wenda utitwaraga neza ukemera guhinduka kugira ngo udakomeza kubabaza uwo mukundana. Ni ibintu bisanzwe bibaho muri sosiyete hari igihe umuntu yayumva akumva n’ibyo bihe arimo ikamufasha kwitekerezaho agahinduka.”

Nel Ngabo yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Nzahinduka'

Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Nzahinduka’ yakozwe na Ishimwe Karake Clement muri Kina Music. Amashusho yafashwe na Pose Films atunganywa na Meddy Saleh uzobereye mu guhuza amashusho anogeye ijisho. Uyu mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Nzahinduka’ ni umunya-Kenyakazi akoresha amazina ya _just_maryam ku rubuga rwa instagram.

Isura yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi witwa Willy Paul. Uyu mukobwa kandi ni umwe mu bakinnyi b’Imena bazagaragara mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi Ommy Dimpoz yitegura gushyira hanze muri iki cyumweru.

Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Kina Music

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NZAHINDUKA' YA NEL NGABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aime rda5 years ago
    Nyine kuri Nel Ngabo kbx keep it up bro,ubikora neza unezeza imitima ya benshi, especially me hun Much love and respect for u
  • lrakoze christa bella5 years ago
    sinzi cyo navug gus ndagukunda cyn nkakund nindirimbo zaw
  • Kevin3 years ago
    Nel ndagukund cyane ndumufan wawe ukomey cyane cool kbx ndakwemr sana
  • NDAYISHIMIYE Gilles3 years ago
    mu buzima sinkunda musique , ariko indirimbo n'ijwi byawe bigenda bituma nkunda muzika ubundi byari byaranze,..... mubafana uzanyandike muri agenda !!!
  • Umuhoza8 months ago
    Ndigusaba neringabo ko yazaza muri kayonza akatumeneraho murakoze.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND