RFL
Kigali

Clarisse Karasira mu ndirimbo ‘Ubuto’ yikije ku burere n'ubutore bukwiye abana n'urubyiruko b'u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2019 8:29
2


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ubuto’ yanyujijemo ubutumwa bushingiye ku burere n’ubutore bukwiye abana n’urubyiruko b’u Rwanda.



Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe habura iminsi micye ngo u Rwanda rwifatanye n’isi yose mu kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika.

Iyi ndirimbo yumvikanamo ikinyarwanda cyumutse n'ibicurangisho bya kinyarwanda. Igizwe n'iminota itanu n'amasegonda 55' ndetse mu gihe kitageze ku munsi umwe imaze ku rubuga rwa Youtube yarebwe n'abantu barenga ibihumbi 13.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bureba abana n’abakuru bareberera abo bana kugira ngo imibereho y’abato yitabweho mu muryango nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko igitekerezo nshingiro cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye mu buryo abona urubyiruko babayeho mu bice bitandukanye by’Igihugu. Yaba abo bagiye baganira barimo abarezi cyangwa ababyeyi babo.

Yagize ati “…Nyuma yo gusanga hari ababura uburenganzira bwabo, abandi bakabura amahirwe abakwiye yo kugera ku nzozi zabo, abandi bagakurira mu biyobyabwenge, ku muhanda, abashukwa bagaterwa inda zitateganyijwe n' ibindi,.. hashibutsemo agahinda n’ishyaka ryo guhanga indirimbo ibavuga!

Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo yise 'Ubuto'

Clarisse Karasira avuga ko iyi ndirimbo ‘ubuto’ ayitezeho gusiga abantu b’ingeri zose bongeye gutekereza ku nshinganzo zo kureberera abato, abatoni b’igihugu!. Agira ati “ Ubuto bubabere ubutoni, ubuto bubahire mwe!”

Indirimbo 'Ubuto' ije ikurikira 'Twapfaga iki', 'Komera, 'Ntizagushuke', 'Rwanda shima', na 'Giraneza'.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Ubuto’ yatunganyijwe na Producer Jay P. Ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Fayzo Pro.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUTO' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samuel4 years ago
    Uyu mukobwa ndamwemera Imana imuhe umugisha akomere ku nganzo ye Nyagasani akoreshe ababishoboye bamushyigikire, courage mwana wi wacu I Masaka.
  • UMUHOZAWAJAMBO1 year ago
    SHAKA AMAFOTO





Inyarwanda BACKGROUND