Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) 2018-2019 yashyizweho akadomo Kuwa 1 Kamena 2019 ubwo Rayon Sports yahabwaga igikombe cya shampiyona.
Nibyo koko
abakinnyi barahatanye amakipe agenda abona umusaruro yakoreye ariko uko
shampiyona yagendaga yicuma ni nako amasezerano y’abakinnyi n’abatoza yagendaga
havaho umwe kugeza ubu aho bari mu mezi n’iminsi ya nyuma ahanini amakipe
akitwaza ko igikombe cy’Amahoro kitararangira.
Iyo urebye
neza mu bakinnyi bakomeye bari mu minsi yabo ya nyuma mu makipe bakozemo akazi
muri shampiyona irangiye, usanga ikipe ya Mukura Victory Sport ariyo kipe
umuntu yavuga ko ariyo ifite abakinnyi benshi bari gusoza amasezerano mu gihe
igikombe cy’Amahoro 2019 nacyo kigiye gutangira.
Mukura
Victory Sport ifite; Rwabugiri Omar Ndayisenga (GK), Rugiyabo Hassan, Iragire
Said, Nkomezi Alex, Ciza Husein, Twizerimana Onesme na Biramahire Abeddy.
Cyiza Hussein umwe mu bakinnyi basoje amasezerano banashakwa n'amakipe y'i Kigali
Aba ni
abakinnyi basoje amasezerano muri Mukura Victory Sport ariko bashobora no kujya
mu yandi makipe bakagira icyo bayamarira kuko ari abakinnyi fatizo muri Mukura
VS iheruka mu mikino ya Total CAF Confederation Cup.
Nkomezi Alex undi mukinnyi wagaragaje urwego rwiza muri shampiyona 2018-2019
Muri Kiyovu
Sport nabo bafite amwe mu mazina akomeye ari gusoza amasezerano arimo; Ndoli
Jean Claude (GK), Habamahoro Vincent na Kalisa Rashid nk’abakinnyi bashobora kuba babona andi
masezerano bagakomeza kugira icyo bafasha Abayovu kimwe nuko ahandi bajya
batanga umusanzu ukomeye. Abandi ni Karera Hassan na Rwabuhihi Uwineza Aimée
Placide ba myugariro bakiri bato banacyeneye umwanya uhagije wo kwigaragaza.
Rachid Kalisa (8) umukinnyi bigoye ko yaguma muri SC Kiyovu bitewe namakipe amushaka ku giciro kiri hejuru
AS Kigali ni
indi kipe nayo ifite abakinnyi bakomeye basoje amasezerano ku buryo mu gihe
yatandukana nabo bajya ahandi bakabona amasezerano. Muri abo harimo; Ngando
Omary, Nsabimana Eric Zidane, Ngama Emmanuel na Ishimwe Kevin.
Nsabimana Eric Zidane nawe n'umukinnyi usoje amasezerano muri AS Kigali
Ikipe ya
Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019 nayo ntabwo iri inyuma
muri iyi gahunda yo kuba yakongera amasezerano y’abakinyi bayasoje kuko nk’ubu
ifite; Niyonzima Olivier Sefu, Mutsinzi Ange Jimmy, Ndayisenga Kassim (GK),
Bikorimana Gerard (GK), Mugisha Gilbert, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Manzi
Thierry.
Police FC
ifite Mushimiyimana Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Ishimwe Issa
Zappy, Bwanakweli Emmanuel, Songa Isaie na Nsabimana Aimable.
Bugesera FC
ni indi kipe nayo ifite abakinnyi bakomeye baru gusoza amasezerano ndetse bamwe
muri bo bivugwa ko bamaze gusinya imbanziriza masezerano mu yandi makipe.
Abakinnyi ba
Bugesera FC basoje amasezerano barimo; Nimubona Emery Kadogo, Nzigamasabo
Steve, Samson Ikechukwu.
Nzigamasabo Steve umukinnyi wo hagati muri FC Bugesera FC
Nimubona Emery ukina inyuma ahagana ibyro muri FC Bugesera
Nimubona Emery (Ibumsoo) na Nzigamasabo Steve (Iburyo) abakinnyi bigoye ko Bugesera FC yazabagumana
Samson
Babuwa wo muri Sunrise FC ubushize yashatse kujya muri Musanze Fc agifite
umwaka umwe w’amasezerano ariko kuri ubu akaba nawe yarasoje.
Mutabazi Isaie,
Muhoza Tresor bo muri Kirehe FC umwaka ushize bongereye amasezerano y’umwaka
umwe ukaba warangiranye n’iyi shampiyona ibitswe na Rayon Sports.
Kyambade Fred na John Semazi bo muri Espoir FC nabo ni abakinnyi beza baranze shampiyona 2018-2019 muri Espoir FC kuri ubu bakaba basoje amasezerano. Kyambade Fred yatsinze ibitego icumi (10) cyo kimwe na Ssemazi John watsinze ibitego birindwi (7).
Mumbele Saiba
Claude wo muri Etincelles nawe ari mu bakinnyi bataha izamu beta nubwo uyu
mwaka atagize uruhare mu gutsinda ibitego byinshi. Amakuru ahari nuko ikipe ya
Musanze FC yamaze kuvugana nawe akaba yayikinira mu mwaka w’imikino 2019-2020.
Mutabazi Isaie umukinnyi wasoje amasezerano muri Kirehe FC yamanutse
Ikipe ya APR
FC kuri ubu iri mu rugendo rwo gushaka uko yatwara igikombe cy’Amahoro 2019 ngo
izasohocyere u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup, iri mu makipe adafite
abakinnyi benshi basoje amasezerano kuko ubu ifite; Ombolenga Fitina na Sugira
Ernest.
TANGA IGITECYEREZO