Kigali

Kwibuka31: BAL yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/04/2025 8:07
0


Basketball Africa League yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza ejo hazaza heza.



‎Ni ibikubiye mu butumwa BAL yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo mu gihe u Rwanda ruri Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni 1 mu gihe kitarenze iminsi 100.

‎‎BAL yanditse iti: "Twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994". 

‎‎Yiyemeje ejo hazaza heza: "Mu gihe turi muri ibi bihe, twongeye gushimangira ko twiyemeje ejo hazaza heza no  kumenya impinduka z'imbaraga za siporo mu gutezimbere ubumwe, imibereho n'iterambere ry'ubukungu".

‎ U Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe itermbere (RDB) bafitanye amasezerano n’irushanwa rya Basketball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (BAL) yo gutegura no kwakira imikino ya kamarampaka n’imikino ya nyuma. 

‎‎Muri uyu mwaka 2025 u Rwanda ruzakira imikino yo mu matsinda (conference Games).

‎Mu mwaka wa 2026 u Rwanda ruzongera kwakira imikino ya nyuma (Finals).

‎Mu mwaka wa 2027 u Rwanda ruzakira imikino yo mu matsinda (conference Games).

‎‎Mu mwaka wa 2028 ari nawo wa nyuma ku masezerano, u Rwanda ruzakire imikino ya nyuma (Finals).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND