Kigali

Ishimwe Clément yagaragaje ubuhanzi nk’intwaro ikomeye mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2025 11:04
0


Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Karake Clément, yatangaje ko ubuhanzi ari imwe mu ntwaro ikomeye cyane ishobora kwifashishwa mu kurwanya no guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe. 

Ishimwe Clement yavuze ko amateka yerekana uburyo ubuhanzi bukoreshwa mu buryo bubiri butandukanye: bushobora kubiba urwango, ariko nanone bukagira uruhare rukomeye mu kubaka amahoro arambye.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga ndetse inashyirwa mu bikorwa, ubuhanzi bwarifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Indirimbo zimwe zarakoreshwaga mu gukangurira urubyiruko kwica, mu gusakaza urwango no guheza bamwe mu Banyarwanda.

Ati “Nk'uko ubuhanzi bwakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwigisha amacakubiri, inzangano, ubwicanyi, n'ibindi bibi byinshi, ni na ko tugomba kubukoresha, tuvuga urukundo, ubumwe, no kubana mu mahoro.”

Yakomeje avuga ko ibi bikwiye kuba isomo rikomeye ku bahanzi b’iki gihe n’abazaza, agasaba ko inganzo y’uyu munsi ikwiye kuba iy’ubumwe, urukundo n’ihamagarira abantu kubana mu mahoro.

Aragira ati “Ikindi cy'ingenzi kurushaho, nk'uko ijwi ry’umuhanzi rigera kure, ryakoreshwa nk’intwaro mu kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane muri iyi si y’imbuga nkoranyambaga.”

Umuhanzi afite ijwi rigera kure, ashobora kuvugira benshi, akaba intumwa y’amahoro n’ubumwe mu gihe hari abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ishimwe Clement yavuze ko by’umwihariko muri iki gihe Isi yugarijwe n’imvugo zibiba urwango ku mbuga nkoranyambaga, ari ingenzi cyane ko abahanzi bafata iya mbere bagatanga ubutumwa bushingiye ku kuri kw’amateka.

Mu Isi y’imbuga nkoranyambaga, amagambo mabi akwirakwira vuba. Ariko ni na ho ijwi ry’umuhanzi rifite ubushobozi bwo kugera kure, rikavuga ukuri, rikamurikira abashobora kuyoba.

Ubuhanzi ni ururimi rusange, rushobora kugera ku mitima y’abantu benshi mu buryo bworoshye. Mu gihugu cyahuye n’amateka akomeye ya Jenoside, ubuhanzi bufite imbaraga.

Indirimbo, imivugo, ubugeni n’ibindi bishushanya amateka, bifasha mu kubika ukuri ku byabaye, bikarinda ko byibagirana.

Ubutumwa bwubaka butangwa mu bihangano bikoze neza bushobora gusibanganya imvugo z’urwango ziba zikwirakwizwa.

Inganzo ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge yongera icyizere, itera urubyiruko gukunda igihugu no kurwanya icyatuma habaho amacakubiri.

Abahanzi bashobora gutanga ubutumwa bugera ku bantu batari bake ku Isi, bityo bakamenya ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Ishimwe Clement yasoje avuga ko ubuhanzi budakwiye gufatwa nk’ikirangaza, ahubwo bukwiye kwitabwaho nk’urubuga rw’ingenzi mu kubaka igihugu cyubakiye ku kuri, kwibuka no gukumira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.


Ishimwe Clement yatangaje ko ubuhanzi bukwiye kwifashishwa nk’intwaro ikomeye mu rugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutumwa bwa Ishimwe Clement muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND