Kigali

Kwibuka31: Habimana Glen ukinira Amavubi yahumurije u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/04/2025 13:30
0


Glen Habimana umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yagaragarije urukundo u Rwanda anashimangira ko igihugu gifite amahoro ari cyo gitera imbere.



Mu gihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyarwanda baba mu mahanga bagaragaza ko nubwo batari mu gihugu igihe ayo mateka mabi yabaga ndetse bamwe muri bo bakaba batari baravutse, bumva bafite inshingano zo kwifatanya n’abanyarwanda, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwerekana ko bifatanyije n’abayirokotse.

Glen Habimana, rutahizamu w’imyaka 23 w’Amavubi, ni umwe muri abo Banyarwanda bavukiye hanze y’u Rwanda ariko bakomeje gushimangira ko bafite amaraso y’u Rwanda atagomba gutakara cyangwa kwibagirana.

Uyu musore wavukiye mu Bubiligi kandi ukinira ikipe ya Royal Hutoise, yabwiye Times Sport ko ibihe byo Kwibuka bifite ubusobanuro bwimbitse kuri we n’abandi Banyarwanda bavukiye hanze.

Yagize ati: "Ku Banyarwanda benshi bavukiye mu mahanga, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite igisobanuro kirenze. Ni igihe cyo kuzirikana abababaye, gufatanya n’abarokotse, no guha icyubahiro ababuze ubuzima. Kuri njye, ni inzira yo kongera kwihuza n’imizi yanjye."

Nubwo atari yaravutse igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Habimana avuga ko kwibuka bituma yumva ibikomere by’igihugu cye kandi agasangira n’abanyarwanda uwo mubabaro w’amateka.

Ati: "Kwibuka ni urugendo ruhuza umutima, rudufasha guhuriza hamwe nk’Abanyarwanda. Ntitwibuka gusa ibyo twabuze, ahubwo tunubaka ubumwe, imbabazi no guharanira ko bitazongera ukundi."

Habimana wamaze kwambara umwambaro w’Amavubi asaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange guharanira ubumwe n'ubudaheranwa nk’inzira yonyine yo gukira ibikomere amateka yasize.

Ati: "Kwibuka no kwiyunga ni intambwe zikomeye mu gukira. Nubwo bigora, birashoboka binyuze mu kumva no kwihanganirana, mu rukundo no mu bufatanye,"

Uyu musore kandi yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, anashimangira ko ejo hazaza ari heza mu gihe urwango ruzaba rutagifite umwanya mu mitima y’Abanyarwanda.

Ati: "U Rwanda rumaze gutera imbere mu buryo bushimishije. Ni urugero rwiza ku isi hose rw’uko igihugu cyasenyutse gishobora kongera kwiyubaka kigashingira ku bumwe, amahoro n’icyerekezo. Tugomba guharanira isi itarangwamo urwango, ahubwo yuzuyemo kubahana n’agaciro ka muntu."

Uretse kuba akinira Royal Hutoise, Habimana yakiniye kandi amakipe nka SK Lierse yo mu Bubiligi na Victoria Rosports yo muri Luxembourg, akomeza kwerekana ko n’iyo waba uri kure y’igihugu, umutima ushobora kuguma i Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND