Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 6,5% muri Werurwe 2025, bivuye kuri 6,3% byariho muri Gashyantare.
Raporo nshya y’ibiciro ku masoko yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatanu, yerekana ko mu kwezi gushize kwa Werurwe ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobywa bidasembuye byazamutseho 6,4% ku mwaka mu gihe ubaze ku kwezi ho byazamutseho 2,4%.
NISR igaragaza kandi ko
ibiciro by’inzu zo guturamo, amazi, umuriro, gas n’ibindi bikomoka kuri
peteroli byazamutse ku kigero cya 2,6% ubaze ku mwaka mu gihe ku kwezi ho
byazamutse ku kigero cya 0,2%.
Ni mu gihe ibiciro by’ingendo
byiyongereyeho 12% ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byiyongereyeho 1,3%. Ibiciro
bya za resitora n’amahoteli byiyongereyeho 14,1% ku mwaka ariko ku kwezi
byiyongera kuri 2,3%.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro by'ibicuruzwa ku isoko byiyongereyeho 6,5% mu kwezi gushize kwa Werurwe
Ibiciro by'ingendo na byo byiyongereyeho 12% ku mwaka
TANGA IGITECYEREZO