Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yavuze ko nta na rimwe Abanyarwanda bazigera baceceka imbere y'amacakubiri, urwango n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: "Twiyemeje kurwanya ikibi, duharanira ukuri, dukangurira urubyiruko kumenya amateka nyayo, tugahaguruka igihe cyose twumvise cyangwa tubonye abashaka gusibanganya amateka yaranze igihugu cyacu."
Miss Aurore Kayibanda yakomeje avuga ko kubaha inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, bisaba kurinda ukuri kw'ibyabaye, no kuzirikana ko kwibuka atari igikorwa cy'iminsi 7 gusa ahubwo ari inshingano z'iteka.
Kuva mu 2012 yakwambikwa
ikamba rya Miss Rwanda kugeza n’uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona
abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari
Nyampinga w’ibihe byose w’u Rwanda.
Kayibanda abitse mu
kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss
Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye
u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa
Belarus.
Yigeze kubwira
InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no
kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.
Uyu mugore ubarizwa muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss
Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye
kugeza kuri ubu.
Avuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n’uyu munsi. Ati: “Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n’ubu nkibona kuko ryampaye urubuga."
Miss Aurore Kayibanda yavuze ko Abanyarwanda batazigera baceceka imbere y'icyo ari cyo cyose cyabasubiza muri Jenoside
