RFL
Kigali

VIDEO:Jovial, umumansuzi w’umwuga avuga ko hari ababifatanya n’uburaya akanenga abakundana badakoranaho

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/05/2019 18:19
1


Muhawenimana Florence uzwi nka Jovial, ni umumansuzi w’umwuga unenga cyane abantu bakundana batajya bakoranaho ndetse akanavuga ko hari abamansuzi babifatanya n’uburaya kandi we agize amahirwe yo kubona umufasha mu muziki yareka kuba umumansuzi.



Mu kiganiro kirambuye kandi gikubiyemo byinshi kuri Jovial yaduhishuriye ko ubwo kwiga byari byanze kubera ubushobozi buke, yafashe umwanzuro wo kuba umubyinnyi w’umwuga aho abyina ahantu henshi hatandukanye, akaba ari umwe abenshi bazi nk’abamansuzi ariko akaba ari n’umuhanzi kuko amaze kugira indirimbo 2, iyitwa ‘Nta Birenze’ n’indi yitwa ‘Aho ushaka.'

Mu ndirimbo ‘Aho ushaka’ ya Jovial avuga ko atari iy’abana ari iy’abantu bakuru kandi badakwiye gukundana babivuga gusa ahubwo bagomba no gukoranaho nk’uko muri bubisange mu kiganiro. Jovial ufite umwana umwe w’umukobwa ndetse atanaterwa ipfunwe no kuba ari umumansuzi kuko ari akazi kamutunze kandi azanabisobanurira umwana we namara gukura amubwire impamvu yakoze ako kazi.


Jovial ni umubyinnyi w'umwuga akaba n'umuhanzi

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yabazaga Jovial icyo avuga ku bantu bafata abamansuzi nk’indaya yavuze ko atabibarenganyiriza kuko hari benshi bakora ako kazi banagafatanya n’uburaya n’ubwo we atarimo nyamara bamwe muri bagenzi be batajya batinya gutahana n’abagabo babishyura amafranga bakaryamana ariko we ari ukubyina by’umwuga gusa nta buraya aba arimo ndetse anabishatse yareka kimwe agakora ikindi kuko abagabo bamushaka nabo atari bake.

Kanda hano urebe ikiganiro kihariye twagiranye n’umunasuziJovial

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndagijimana sani5 years ago
    Turabemer





Inyarwanda BACKGROUND