Rayon Sports yakomeje kwizera igikombe cya shampiyona 2018-2019 itsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 17/05/2019.
Muri uyu mukino, Mugenzi Cedric Ramires wa Musanze FC wanakinnye muri Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 45’ mbere y’uko Manzi Thierry (48’) yishyura. Sarpong Michael yaje kongeramo igitego ku munota wa 58’ bityo Manishimwe Djabel atsinda agashyingura cumu ku munota wa 67’ w’umukino. Rayon Sports irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 66 mu mikino 28 mu gihe APR FC ari iya kabiri n’amanota 62 mu mikino 27 imaze gukina.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira abafana
Abafana ba Rayon Sports
Mu gusimbuza, Musanze FC bakuyemo abakinnyi barimo;
Niyonkuru Ramdhan, Mugenzi Cedric na Hakizimana Francois bashyiramo Gikamba
Ismael, Tuyisenge Pekeake na Imurora Japhet. Ku ruhande rwa Rayon Sports,
Mudeyi Suleiman yasimbuye Ulimwengu Jules naho Mugisha Gilbert asimbura
Habimana Hussein.
Mugenzi Cedric yafunguye amazamu
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Irambona Eric Gisa 17, Manzi Thigerry (C,4), Habimana Hussein Eto,o 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Donkor Prosper Kuka 8, Mugheni Kakule Fabrice 27, Manishimwe Djabel 10, Ulimwengu Jules 7 na Michael Sarpong 19.
Musanze FC XI: Shema Innocent (GK,42), Mbonyingabo Regis 25, Fiston Munezero 19, Francois Hakizimana (C,3), Obed Harerimana 21, Mugenzi Cedric Ramires 22, Kikunda Musombwa Patrick Kaburuta 4, Frank Barirengako 6, Kambale Salita Gentil 9, Jean Dushimumugenzi 24, Ramadhan Niyinkuru Boateng 8
Ulimwengu Jules ku mupira
Sarpong Michael ku mupira
Harerimana Obed myugariro wa Musanze FC
Ulimwengu Jules (7) ashaka inzira mu bakinnyi ba Musanze FC
Irambona Eric Gisa umukinnyi umaze kwemeza abafana mu bijyanye no kurengura umupira
Irambona Eric Gisa agera hasi
Mbonyingabo Regis myugariro wa FC Musanze akaba na murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy
Mbonyingabo Regis (24) na Irambona Eric Gisa (17)
Manzi Thierry (4) na Niyonkuru Ramadhan (8)
Kambale Salita (9) ashaka igitego
Kambale Salita Gentil (9) yahoze muri Rayon Sports
Mutsinzi Ange Jimmy (5) ahanganye na Kikunda Musombwa Patrick (4)
Mudeyi Suleiman (13) yagiye mu kibuga asimbuye Ulimwengu Jules
TANGA IGITECYEREZO