RFL
Kigali

Bruce Melodie, Kidum na Nameless basigiye ibyishimo abitabiriye igitaramo giherekeza Transform Africa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2019 12:13
1


Bruce Melodie wo mu Rwanda, Kidum wo mu Burundi na Nameless wo muri Kenya basigiye ibyishimo bikomeye abitabiriye igitaramo kibanziriza umunsi wa nyuma w’inama ya Gatanu yiga ku koranabuhanga ‘Transform Africa Summit 2019’ yaberaga i Kigali guhera kuya 15 Gicurasi 2019.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 16 Gicurasi 2019, cyaririmbyemo abahanzi bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba barimo Bruce Melodie wo mu Rwanda, Kidum Kibido Kibuganizo wo mu Burundi ndetse na Nameless wo muri Kenya.

Byari biteganyijwe ko itsinda rikomeye mu muzii wa Afurika Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo riririmba muri iki gitaramo gusa byahindutse ku mutona wa nyuma basimbuzwa Bruce Melodie uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Kungola’ yakoranye n’umuhanzikazi  Sunny.  

Iki gitaramo cyahawe inyito ya ‘Transform Tunes of Africa’ cyatangijwe saa mbili z’ijoro n’umushyushyarugamba Mc Nkusi Arthur wahaye ikaze ku rubyiniro umuhanzi Bruce Melodie wari witwaje abaririmbyi n’abacuranzi.

Yaririmbye mu buryo bwa live mu gihe kigera ku minota 40’.  Yaririmbye indirimbo nyinshi ze zakunzwe nka ‘Ikinya’, ‘Block’, ‘Ntundize’, …asoreza ku ndirimbo ‘Kungola’ yakoranye na Sunny. Yaririmbye afatanya n’abitariye iki gitaramo kuririmba indirimbo ze. Yavuye ku rubyiniro ashima uko bamwakiriye akomerwa amashyi. 

Kidum waherukaga mu Rwanda muri Konnect Gala yageze ku rubyiniro avuga ko mu Rwanda ari mu rugo kandi ko afite impamvu yo kubivuga. Yavuze ko agiye kubatamira bigatinda ashimangira ko ari umwana mu rugo.

Kidum yanyuze benshi muri iki gitaramo

Uyu muhanzi ubarizwa muri Kenya yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe asaba abitabiriye igitaramo kumufasha kunogerwa n’umuziki w’umwimerere. Yari kumwe n’abacuranzi bane ndetse n’abaririmbyi babiri bamufashaga guhuza amajwi.

Mu gusoza yasabye abo muri Kenya kwegera imbere bakamufasha kuryoherwa n’umuziki, yakoresheje ingufu nyinshi bigera naho yigaragura ku rubyiniro.

Kidum yaririmbye indirimbo ‘Amasozi y’urukundo’, ‘Nipe nguvu’, ‘haturudi nyuma’, ‘nitafanya’ , ‘Vimba vimba’, ‘Intimba y’urukundo’  n’izindi z’abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Uburasizuraba ndetse nabo muri Afurika y’Epfo.

Yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi ashima bikomeye uburyo yakiriye.

Ku rubyiniro Kidumu yaririmbye anasaba abitabiriye iki gitaramo kubyina. Yaberetse imbyino nyinshi bafatanya nawe kwizihirwa n’igitaramo. Yaririmbye benshi babyina amaboko ari mu kirere anako basoma kuri manyinya.   

Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo yari Nameless wo muri Kenya ari nawe wasoje iki gitaramo. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe yitwaje n’inkumi ebyiri z’ikimero zamufashije gushimisha abitabiriye iki gitaramo.

David Mathenge wamenyekanye nka Nameless wibanda ku njyana ya pop, yari yambaye yibanze ku ibara ry’umukara. Yaririmbye indirimbo nka ‘Butterfly’ , ‘inspire’, ‘your lover’….asoreza ku ndirimbo ‘Nasinzia nikikuwaza’ yamumenyekanishije birushijeho. Yavuye ku rubyiniro afashije benshi kwizihirwa n’ijoro.    

Inama ya Gatanu yiga ku ikoranabuhanga ‘Transfrom Africa Summit 2019’ iteraniye i Kigali kuva kuya 14 Gicurasi 2019 irasozwa kuri uyu wa 17 Gicurasi 2019; ikoraniyemo abarenga 4 000 iri kubera muri Kigali Convention Center.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame watangije ku mugaragaro iyi nama yanamenyesheje ko Transform Africa 2020 yo izabera muri Guinea.

Nameles yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo

Yifashishije ababyinnyi babiri muri iki gitaramo


Nameless wo muri Kenya yigaragaje muri iki gitaramo

Umunyarwenya Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo

Kidum yavuze ko mu Rwanda ari mu rugo

Yifashishije ababyinnyi gushimisha abitabiriye igitaramo giherekeza Transform Africa

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nduyezu leonard4 years ago
    ndakunze inkuru mugezaho kandi murakoze ndakunda cane





Inyarwanda BACKGROUND