Kigali

Ndayisabye Eliazar yasohoye indirimbo ‘Ntakiri mu mva’ ivuga ku izuka rya Yezu-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2019 13:37
0


Ndayisabye Eliazar umuhanzi w’indirimbo zisingiza Imana yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ntakiri mu mva’ igaruka ku izuka rya Yezu Krisitu umwami n’umukiza.



Ndayisabye ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo za Gikirisitu ubimazemo igihe kinini, yanditse indirimbo z’amakorali yo muri Kiliziya Gatorika, zinifashishwa mu misa. Yabwiye INYARWANDA ko yishimiye gusangiza abakunzi be iyi ndirimbo ‘Ntakiri mu mva’ mu gihe Kiliziya Gatolika n’isi yose bakiri guhimbaza Pasika kugeza ku munsi mukuru wa Pentekositi. 

Yavuze ko muri iyi ndirimbo yakubiyemo ubutumwa bwo kuramya Yezu wazutse no kumusaba ‘kuzatuzirikana ku munsi w’imperuka’. Ndayisabye yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Umukiza yavutse’, ‘Gloria’ n’izindi. Avuga ko amaze igihe atunganya alubumu yise ‘Rwanda singiza Imana’ agomba gushyira hanze mu minsi iri imbere.  

Mu ndirimbo nshya yise ‘Ntakiri mu mva’ humvikanamo ijwi ry’umukobwa wamufashije, yavuze ko yitwa Devota akaba ari umuririmbyi wa Korali de Kigali. Ndayisabye yamenyeye umuziki mu Iseminari nto n’inkuru.Yize umuziki muri Petit Sémimaire Saint Aloys Cyangugu kuva muri 1998 aho yatangiriye amashuri yisumbuye

Yabikomereje muri TTC Mururu aho yize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye .Yaje kunononsorera umuziki byimbitse yiga mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi aho yarangije mu ishami rya ‘Philosophie’.  

Aha yahahimbiye indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi zikaba ziririmbwa hirya no hino mu misa zifasha abakirisitu gusenga.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTAKIRI MU MVA' YA NDAYISABYE ELIAZAR N






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND