RFL
Kigali

Marina na Amalon bazataramira abazasohokera Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2019 11:15
0


Abahanzi bagezweho mu muziki Ingabire Deborah Marina na Bizimana Amani [Amalon] baritegura gutaramira abazasohokera Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019.



Kuri ubu Bauhaus Club Nyamirambo yateguye igitaramo yahurijemo abahanzi babiri bakomeye mu muziki ari bo Amalon ufashwa byihariye na 1 K Entertainment ndetse na Marina ubarizwa mu inzu ya The Mane yashinzwe na Mupende Ramadan [Bad Rama].

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa moya z’umugoroba ni amafaranga igihumbi (1 000Frw).

Mu gihe Amalon amaze mu rugendo rw’umuziki yamenyekanye birushijeho binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Yambi’, agerekaho indirimbo ‘Derilla’ yasubiranyemo na Ally Soudy, ‘Byakubaho’ yatumbagije ubwamamare n’izindi nyinshi zatumye ahangwa amaso na benshi.

Amalon aritegura gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo.

Marina Deborah azwiho kudaca kuruhande imbamutima ze. Ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu kibuga cy’umuziki. Afite indirimbo nyinshi zifashishwa mu tubyiniro, utubari, ibirori n’ibitaramo bikomeye.

Indirimbo ze zumvikana kenshi kuri Radio, Televiziyo n’abandi babengutse ibihangano by’uyu muhanzikazi w’umunyadushya. Yakoze indirimbo nka ‘Log out’, ‘Like that’, ‘Decision’, ‘Love you’ yakoranye na Harmonize n’izindi nyinshi.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).  Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.


Marina agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BYAKUBAHO' YA AMALON

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ITS LOVE' MARINA YAKORANYE NA UNCLE AUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND