RFL
Kigali

Nirere Shanel yatangije ‘Atura campain’ ikangurira kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo n’ingaruka ritera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2019 12:34
1


Ashingiye ku ndirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Atura’ ikunzwe bikomeye, Ruth Nirere Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yatangije ‘Atura campain’ ikangurira abantu kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo n’ingaruka ritera.



Kuya 19 Mata 2019 ni bwo Nirere Shanel yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Atura’ agaragaramo nk’umukinnyi w’imena. Yifashishije kandi umukinnyi wa filime, Daniel Gaga [Ngenzi], Mukakamanzi Beata [Uzwi nka Mama Nick muri City maid] ndetse na Nkota Eugene uri mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse, Shanel yakiriye ubutumwa bwa benshi bamubwira ko yabavugiye, abandi bakamwandikira bamubwira ihohoterwa bakorerwa n’ingaruka ryabagizeho. Yiyemeje gutangiza ‘atura campain’ ishishikariza abantu kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu ngo ndetse n’ingaruka ryabagizeho. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Nirere Shanel yavuze ko amaze kwakira ubutumwa bwa benshi batuye biturutse ku ndirimbo ye ‘Atura’ yashyize ahagaragara. Yavuze ko iyo yakiriye ubwo butumwa nawe abusangiza abandi kugira ngo ‘twerekane ko atari urwumwe kandi twerekane ko ihohoterwa rikorwa mu ngo mu buryo bwinshi butandukanye rikangira n'ingaruka nyinshi kuva k'umugore urikorerwa no kugeza ku bana ku babafite.’

Yagize ati “Iyi 'atura campain’ igamije ‘gukangurira abantu kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo n'ingaruka ritera no kudahishira amarorerwa agukorerwa ngo aha udasebya umuryango.”

Shanel yakiriye ubutumwa bwa benshi biturutse ku ndirimbo ye yise 'Atura'.

Nirere Shanel yavuze ko atabashaka gusobanura ibyishimo afite ku bw’indirimbo ye ‘Atura’ yatumye benshi bamwandikira bamubwira ‘utuvugiye ibintu’. Ngo hari abamubwira ko bari barabuze aho bahera abandi ntibatinye kumubwira ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye ‘Atura’ ari bwo ‘buzima babayeho’.

Yagize ati “Birababaje ariko ni n'iby'agaciro gakomeye kuba indirimbo ishobora kuvugira abantu babuze aho bahera kubera umuco wo guhishira ikaba hari n'abo iri gufasha bakabona ko koko bidakwiye guceceka bagatobora bakavuga.” Yashimye abivanye ku mutima abantu bari kumugirira icyizere bakamwandikira bamusangiza ubuhamya nawe akabusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha.


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ATURA' YA NIRERE SHANEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabe David5 years ago
    Iyi campaign "Atura" ni igitekerezo cyiza, kuko burya iyo umuntu abonye uwo atura agahinda n'umubabaro bye, araruhuka. Ariko se, umuntu uje akatura, ko akenshi igisubizo tumuha ari "ihangane,jya murusengero," kandi uwamuteye ibyo bibazo yigaramiye, mwebwe mwiteguye kumufasha mute, kandi umuryango utahahungabaniye? Nge mbona, n'ubwo ari ibibazo mu bindi, mu gihe umuntu agaragaje ko abangamiwe n'uwo banana, yajya ahabwa ubutabera(Divorce) hakiri kare mugihe abyifuje, kuko iyo bitinze, birushaho kuba bibi.





Inyarwanda BACKGROUND