Umuhanzi Nsengiyumva Francois w’imyaka 41 y’amavuko ukunzwe mu ndirimbo ‘ Mariya Jeanne’ yaririmbyemo ngo umukobwa ni igisupusupu, ni igisukari yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Icange mukobwa’ igaragaramo ababyinnyi b’Itorero Intayoberana.
Kuri ubu Nsengiyumva yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Icange
mukobwa’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2019, igizwe n’iminota
ine n’amasegonda 28’. Igaragaramo
umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton
ndetse na Nkota Eugene.
Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza ko yafatiwe mu bice
byitaruye Umujyi wa Kigali. Ni indirimbo yanyujijemo ubutumwa bw’umukobwa
wakundanye n'umusore bemeranya no kubana,
umusore atanga inkwano. Umukobwa agiye kuvoma afatwa ku ngufu n'undi musore
amutera n'inda. Uwagombaga kumurongora aramubenga.’Nsengiyumva aririmba anicurangira umuduri.
Iyi ndirimbo ye ‘Mariya Jeanne’ yatumye benshi batangira kumuhanga amaso. Ni umwe mu bahanzi bari gufashwa bya hafi na Alain Mukuralinda uvuga ko ‘guhanga dushingiye ku mwimerere gakondo, bizatuma ibihangano nyarwanda birenga imbibi maze byogere hose’.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer
Jay P hamwe na Karim naho mastering ikorerwa muri Côte d'Ivoire.
Nsengiyumva yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Icange Mukobwa'.
TANGA IGITECYEREZO