RFL
Kigali

Jay Polly agiye gutaramira abazasohokera Bauhaus Club kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2019 10:10
0


Umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] mu muziki, yatumiwe gutaramira abazasohokera Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019. Agiye kuhataramira abisikana n’umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James uherutse kunyura benshi.



 

Jay Polly uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Inshuti nyazo’ yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Akanyarijisho’, ‘Deux fois deux’, ‘Umupfumu uzwi’, ‘Hahisa mu nda’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Kwinjira mu gitaramo Jay Polly azakorera Bauhaus Club ni amafaranga igihumbi (1 000Frw) ku muntu umwe, gutangira ni saa moya z’umugoroba (19h:00’).

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Imaze gutumirwamo n'abahanzi Senderi Hit, Social Mula, Dream Boys, Mico The Best, Active, Bull Dogg n’abandi basusurukije abasohoye muri aka kabari.

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Inkuru bifitanye isano: King James yasanganiwe ku rubyiniro na Samusure basusurutsa abasohokeye Bauhaus Club

Jay Polly agiye gukorera igitaramo Bauhaus Club Nyamirambo.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'INSHUTI NYAZO' YA JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND