Easter Celebration Concert ni igitaramo ngarukamwaka cya Patient Bizimana kimaze kuba ubukombe mu Rwanda. Igitaramo cyo muri uyu mwaka cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 kibera i Gikondo kuri Expo Ground. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku dushya rwaranze iki gitaramo.
Muri Easter Celebration concert 2019 Patient Bizimana yari
ari kumwe na Alka Mbumba wamamaye mu ndirimbo ‘Fanda Nayo’, Redemption Voice
itsinda ry’i Burundi, Simon Kabera, Healing Worship Team, Gaby Kamanzi, Sam
Rwibasira na Shekina worship team ya ERC Masoro. Inyarwanda.com twabateguriye
udushya twaranze iki gitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya gatanu dore ko kiba
buri mwaka aho umwaka ushize Patient Bizimana yari yatumiye icyamamare Sinach
wo muri Nigeria.
Udushya 7 twaranze Easter
Celebration Concert 2019
1.Kwizihirwa byo ku
rwego rwo hejuru
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batari bacye, ibintu
byashimishije cyane Patient Bizimana na Gaby Kamanzi waherukaga kuririmba muri
Easter Celebration concert mu mwaka wa 2014. Abitabiriye iki gitaramo
bagaragaye bizihiwe cyane, biba akarusho ubwo Alka Mbumba yaririmbaga indirimbo
‘Fanda Nayo’ yatumbagije ubwamamare bwe muri Congo Kinshasa no mu karere. Alka Mbumba yakoze agakoryo aririmba aceza anavuza ifirimbi, ibintu bidasanzwe mu bitaramo bya Gospel hano mu Rwanda.
2.Imvura yiswe ‘imvura
ya Patient’ ntiyigeze igwa
Hano ni muri Easter Celebration Concert 2018. Ifoto: Janvier Iyamuremye
Imvura yanyagiye abantu mu gitaramo cya Pasika cy’umwaka
ushize (Easter Celebration Concert 2018) aho Patient Bizimana yari yatumiye Sinach, ukongeraho no kuba buri kuri
Pasika imvura ikunze kugwa aho yagiye inyagira bamwe mu babaga bitabiriye
igitaramo cya Pasika cya Patient Bizimana, ibi byatumye hari abitirira Patient iyi
mvura igwa ku munsi w’igitaramo cye, bayita ‘Imvura ya Patient’.
Ibyatunguranye ni uko mu gitaramo cya Pasika cyo muri uyu mwaka wa 2019, nta
mvura yigeze igwa, ibi bikaba byashimishije benshi barimo na Patient Bizimana
nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com.
3.Ababyeyi n’abashumba
bakuru ba Patient Bizimana ntibitabiriye igitaramo
Patient Bizimana ni umukristo mu itorero Evangelical
Restoration church i Masoro. Buri uko akoze igitaramo ashyigikirwa bikomeye n’itorero
rye ndetse inshuro nyinshi umushumba mukuru w’iri torero Apotre Yoshuwa Masasu
yitabira ibi bitaramo, igihe atabonetse umufasha we Pastor Lydia Masasu
akahaboneka. Icyakora mu gitaramo cya Pasika cy’uyu mwaka Apotre Masasu
ntiyabonetse ndetse n’umwaka ushize nabwo ntiyabashije kwitabira iki gitaramo.
N’ubwo atabashije kuboneka ndetse n’umugore we ntaboneke ku bw’izindi nshingano
bari barimo, Restoration church yari ihagarariwe ndetse n’abakristo b’iri
torero baje ku bwinshi, ibintu byakoze cyane ku mutima wa Patient Bizimana.
Apotre Masasu n'umufasha we nabo ntibabonetse mu gitaramo cy'uyu mwaka
Ikindi cyagaragaye nk’agashya ni ukubona ababyeyi ba Patient
Bizimana bataboneka mu gitaramo cy’uyu mwaka mu gihe bakunze kwitabira cyane
ibitaramo bye yaba ibyo yakoreye muri Kigali ndetse n’ibyo yakoreye hanze ya
Kigali. Icyakora Patient Bizimana yabashimiye cyane mu ruhame avuga ko
bamushyigikiye bikomeye kuva kera kugeza n’ubu. Hari abahuje kutaboneka kw’ababyeyi
ba Patient n’ibyo Papa we yatangaje inshuro ebyiri yikurikiranya ubwo yabaga
yaje muri Easter Celebration, akagabira umuhungu we inka kugira ngo azibyaze
umusaruro ashake umugore ndetse umwaka ushize yari yamuhaye ‘nyirantarengwa’
amusaba ko atagomba kurenza umwaka wa 2018 atarashaka umugore. Iby’iyi nkuru
turaza kubibakurikiranira neza.
4.Ubwitabire bw’abanyamuziki
cyane cyane abo muri Gospel
Easter Celebration concert 2019 yagaragaje gushyikirana
cyane kw’abanyamuziki cyane cyane abakora umuziki wa Gospel. Mu banyamuziki bitabiriye
iki gitaramo harimo; Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi benshi cyane ba
hano mu Rwanda, umuhanzi Aime Uwimaba bakunze kwita ‘Bishop w’abahanzi’, Aline
Gahongayire, Tonzi, Aimable Twahirwa, Simon Kabera, Gaby Kamanzi, Luc Buntu, Guy
Badibanga, Kanuma Damascene, Dominic Ashimwe n’abandi. Si abanyamuziki gusa,
ahubwo hari n’abapasiteri benshi baturutse mu matorero atandukanye.
5.Miss Josiane
yatunguranye atangaza amagambo akomeye kuri Patient Bizimana
Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri
Miss Rwanda 2019 yitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana, atangariza
Inyarwanda.com amagambo akomeye kuri uyu muhanzi. Miss Josiane yavuze ko ‘indirimbo
za Patient Bizimana zimushenjagura umutima ukameneka’. Yahamagariye abandi
bantu bose kujya bitabira ibitaramo by’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana.
6. Habaye ‘Surprise’,
Simon Kabera ahabwa umwanya wo kuririmba
Ubusanzwe abahanzi n’abaririmbyi bari batangajwe ko ari bo
bazaririmba muri iki gitaramo cya Patient ni; Alka Mbumba, Gaby Kamanzi,
Redemption Voice, Healing worship team na Shekinah worship team. Gusa muri iki
gitaramo habonetse abahanzi baririmbye mu buryo butunguranye, barimo; Simon
Kabera, Sam Rwibasira (umuhanzi w’umuhanga ukizamuka) na Kanuma Damascene. Icyakora
mbere y’iminsi micye ngo iki gitaramo kibe, Patient Bizimana yari yabwiye
Inyarwanda ko hari ‘surprise’ yateguriye abazitabira igitaramo cye.
7.Alka Mbumba
yatunguwe n’uko yakiriwe bituma yibaza ati Ndi umukongomani cyangwa ndi umunyarwanda?
Alka Mbumba yishimiwe bikomeye mu gitaramo cya Pasika
yatumiwemo na Patient Bizimana. Icyakora nawe yabacurangiye umuziki mwiza
uryoheye amatwi n’amaso, abahanga mu kubyina babyungukiramo cyane. Urukundo
yeretswe kuva ageze mu Rwanda kugeza ku munsi w’igitaramo yatumiwemo,
rwamweretse ko abanyarwanda ari abantu beza cyane. Aganira na Inyarwanda.com
Alka Mbumba yavuze ko yatunguwe cyane ndetse ngo yibajije niba ari ‘umunyarwanda
cyangwa se umukongomani’. Yanzuye avuga ko uko yakiriwe byamweretse ko atari
umushyitsi mu Rwanda.
REBA UKO ALKA MBUMBA YARIRIMBYE
REBA UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE
REBA UDUKORYO TWABEREYE MURI IKI GITARAMO
IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GABY KAMANZI NA ALKA MBUMBA
MISS MWISENEZA JOSIANE VS PATIENT BIZIMANA
REBA UKO GABY KAMANZI YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO
VIDEO: NIYONKURU Eric-InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO