RFL
Kigali

Kwibuka25: Mpare na Musange hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hanengwa abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo yayo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/04/2019 21:29
0


Mu Karere ka Huye, umurenge wa Tumba akagari ka Mpare na Musange bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaruka ku bwicanyi bw’indengakamere bwabereye i Mpare na Musange Hasabwa ubufasha mu kubungabunga urwibutso rwa Jenoside no gusanira abacitse ku icumu rya Jenoside.



Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2019 nyuma y’umugoroba wo Kwibuka wabereye ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Mpare rushyinguyemo abasaga ibihumbi umunani. Kuri uyu munsi habanje kuba igitambo cya Misa, Padiri aza guha umugisha Imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mpare nyuma hakurikiraho izindi gahunda zo kwibuka.


Habanje guturwa igitambo cya Misa no guha umugisha abashyinguye mu rwibutso rwa Mpare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba yatanze ikaze mu ijambo rye avuga ko n’ubwo ibyabaye i Mpare mu 1994 bidatandukanye cyane n’ibyabaye ahandi hose mu Rwanda kuko hose habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi ahamya ko byihariye kubera amateka yaho ari nako ashimira cyane Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuri uyu mwanya udasanzwe wo kwibuka kuko bisubiza imbaraga abarokotse Jenoside bakibuka bemye. 

Yakomoje ku mibereho ikwiye gutozwa urubyiruko agira ati “Urubyiruko ni ukurutoza kwiga amateka nk’abazayigisha kuko mu minsi iri imbere bazabazwa byinshi mu myaka yabo batabasha gusubiza nabo batarabyigishijwe ngo babyumve. Turusheho kandi guharanira kugira ukuri.” Yasoje ijambo rye ashimira cyane ingabo za RPF Inkotanyi ku butwari bwo guhagarika Jenoside ahamya ko bakwiye inyiturano yo gutoza ibyiza urubyiruko no gusigasira ibyagezweho.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Tumba

Theophile Rurangirwa yatanze ubuhamya bwe avuga ibyamubayeho muri Mpare na Musange muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bababaye cyane bakababazwa, bakicirwa ariko kandi nyuma bakababarira n’ubwo bidakuraho kwibuka kuko ibisebe byakize ariko inkovu zigihari. Yavuze uburyo yihakanye iwabo akiyita umuhutu kugira ngo abashe kurokoka, imvura y’amahindu n’iy’ubuzima zikamunyagirira rimwe nyamara agashimira ingabo zari iza RPA zamurokoye zikamuha ubuzima bushya n’urumuri.


Theophile Rurangirwa, uwatanze ubuhamya

Abana bato 4, abakobwa babiri n’abahungu babiri bibumbiye mu cyo bise Group ReBorn batanze ubutumwa bwabo mu ndirimbo yahaye icyizere benshi aho bagiraga bati “Tuzamure ibendera twe miryango itazimye. Mukobwa/Muhungu warokotse Jenoside uri ishusho y’abawe. N’ubwo wasigaye mu itongo, kora cyane uhasubize uko hahoze mu gaciro katavogerwa…Turakora ahacu n’ahanyu kuko muri abacu bagiye!”


Group ReBorn batanze ubutumwa mu ndirimbo

Umuhanzi Jean de Dieu nawe yatanze ubutumwa bwe mu ndirimbo y’ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mpare, Louis Rutayisire yavuze ko n’ubwo hari abasaga 8,000 bashyinguye aho ariko atari bo batutsi bonyine bari batuye ako gace, bivuze ko hari abandi benshi aho bajugunywe hataramenyekana. Yavuze kandi ko impamvu muri Butare ariho habaye ubwicanyi ndengakamere ari uko hari abayobozi bizeweho ubufasha nyamara bakaba ari bo bitangiye abatutsi ngo bicwe n’interahamwe.


Louis Rutayisire uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mpare

Louis Rutayisire yakomeje avuga ko kimwe mu bibabaza cyane abacitse ku icumu ari ukumva bamwe mu babiciye bari ba ruharwa bidegembya bari hanze y’igihugu bataragaragara ngo byibuze ubutabera bubagereho basabane imbabazi banababwire aho bashyize imibiri y’ababo babashyingure mu cyubahiro. Iyo mibiri 8,000 ishyinguye mu cyubahiro mbere yari muri shitingi aboneraho no gusaba ko bakubakirwa uruzitiro rw’urwibutso. Yasabye kandi ko ababyeyi bakita mu kuganiriza cyane abana babo bakazakura bazi amateka y’ukuri kuko kwibuka bitazahagarara na gato kandi ari bo bizasigara mu nshingano zabo.


Abaturage ba Mpare na Musange bari bitabiriye iki gikorwa

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Huye ubwo yafataga umwanya mu ijambo rye yagize ati “Turabakunda, turabibuka kandi ntituzarekera.” Yasabye abitabiriye iki gikorwa kumufasha bagafata umunota wo kwibuka abarokotse Jenoside nyuma bakaza gupfa ndetse n'ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside zikagwa kuri uwo rugamba n’abapfuye nyuma yayo bari mu bayihagaritse. Yasabiye abacitse ku icumu gusanirwa amazu no kubakirwa, mu buvugizi kandi yibutsa ko hari imitungo itarishyurwa ndetse n’ingengabitekerezo ikigaragara ahamagarira inzego zibishizwe kubyitaho. Uyu muyobozi yanenze cyane Leta yo hambere yateguye, ikagerageze ndetse ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye Imana n’inkotanyi ko barokoye bamwe anatanga isezerano ryo gukomeza kubaho kandi neza mu kubaka u Rwanda ruboneye.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Huye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Huye yahaye ikaze umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Intumwa ya Rubanda mu Nteko Nshingamategeko y’Abadepide, Depite Winifride watangiye yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside ashimira cyane Inkotanyi by’umwihariko Paul Kagame ku butwari budasanzwe bwo guhagarika Jenoside. Yakomeje avuga ko kwibuka ari inshingano kandi ari ngombwa kuri buri munyarwanda wese kuko ari amateka y'abanyarwanda bose anizeza ko ubusabe bwatanzwe buzitabwaho. Yavuze ko intimba itaheranye abanyarwanda ari ibyo kwishimirwa kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza buha ubwisanzure abanyarwanda. Yananze abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yibaza uko babayeho, anenga kandi abahakana n’abapfobya Jenoside kuko bidakwiye na gato.


Hon.Depite Winifride wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa

ANDI MAFOTO:

Urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mpare



Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mpare na Musange 

Umuhanzi Jean de Dieu yatanze ubutumwa mu ndirimbo






Umushyitsi mukuru yayoboye igikorwa cyo gushyiraho indabo

Amafoto: Remy R Design






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND